Mu butumwa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame yacishije k’urukuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa 01 Gashyantare ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi w’intwari, umukuru w’igihugu yavuze ko ari umunsi wibutsa ubushobozi bw’abanyarwanda bwo guhagarara k’ukuri no kurinda igihugu cyabo.
Ni umunsi wizihoizwa buri mwaka kuwa 01 Gashyantare aho uyu mwaka uyu munsi wizihirijwe mu midugudu yose y’u Rwanda, naho kurwego rw’igihugu uyu munsi wizihirijwe ku gicumbi cy’Intwali I Remera mu mjyi wa Kigali.
Muri uyu muhango umukuru w’igihugu yari aherekejwe n’umufasha we aho bashyize indabo aharuhukiye intwali z’igihugu.
Umukuru w’igihugu k’urukuta rwe rwa Twitter yagize ati” Mugihe duhanganye n’ibibazo bifite aho bihuriye n’akarere ndetse n’isi muri rusange, uyu munsi uratwibutsa ubushobozi bwacu bwo guhagarara k’ukuri, kurinda igihugu cyacu no kubaka umurage w’ubutwali.”
Uyu munsi wizihijwe mugihe igihugu cy’abaturanyi cya Congo gihanye n’inyeshyamba za M23 banashinja u Rwanda kubashyigikira mugihe u Rwanda rwo ruvuga ko ntaho ruhuriye n’ibibazo bya Congo, cyakora bagatangaza ko amahoro yabo ari ubukungu ku Rwanda.
Uwineza Adeline