FDLR yigaramye ibirego ishinjwa n’uRwanda mu gukorana n’ingabo za FARDC mu rugamba ihanganyemo na M23
Mu kiganiro yaraye agiranye na BBC ,Umuvugizi wa FDLR Cure Ngoma yateye utwatsi ibirego bimaze iminsi bivugwa ko FDLR irikurwana ku ruhande rw’Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC.
Cure Ngoma yagize ati;”Ntituzivanga na rimwe mu ntambara ihanganishije Abanyekongo twe ikitubesheje hano ni ukurinda impunzi cyakora uzatera ibirindiro byacu tuzamurwanya tumukubite asubire iyo avuye.”
N’ubwo Cure Ngoma abihakana umutwe wa FDLR witabiriye inama yabereye i Pinga yari yahuje imitwe irenga 5 irimo FDLR na Mai Mai Nyatura biyemeje gukorera hamwe na FARDC,kugirango batsinde inyeshyamba za M23.Aya masezerano yagize ingaruka ku mutekano w’akarere by’umwihariko Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Cure Ngoma akomeza guhakana ubwo bufatanye abarwanyi ba FDLR bayobowe na Lt Habiyakare baherutse kugaragara muri video bari mu karasisi mu kigo cya Rumangabo.
Mwizerwa Ally