Polisisi y’Igihugu cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo( PNC) ishami rikorera mu mujyi wa Kinshasa ,yatangaje ko umuntu uwari we wese yaba umusivile cyangwa abashinjwe umutekano uzongera Guhohotera Abantu bafite inkomoko mu Rwanda( Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda cyangwa se Abanyarwanda) azahanwa by’intanga rugero.
Mu itangazo ryashizwe ahabona na Gen Sylvano Kasongo uyobora Polisi y’Igihugu mu Murwa mukuru wa DR Congo Kinshasa, riburira umuntu uwari wese kutongera guhohotera abantu batuye muri Kinshasa bafite Inkomoko mu Rwanda cyangwa se bafite aho bahuriye n’u Rwanda ndetse ko uzafatirwa muri ibyo bikorwa By’urugomo azabihanirwa by’intanga rugero
Yagize ati:” Twihanije umuntu uwari we wese kutongera guhohotera Abantu bafite Inkomoko mu Rwanda Cyangwa se aho bahuriye n’u Rwanda , kuko uzafatwa yaba amusivile cyangwa akora mu nzego zishinzwe Umutekano azahanwa by’intanga rugero.”
Gen Sylvano Kasongo ,akomeza avuga ko Abanyarwanda bose atari abanzi ba DR Congo, ngo kuko abanzi b’iki Gihugu bazwi ,bityo ko Abanyekongo bareka gukomeza kugwa mu mutego w’umwanzi bahohotera Abantu B’inzirakarengane badafite aho bahuriye n’ibikorwa bya Politiki.
Ibi, bije nyuma yaho ejo kuwa 30 Nzeri 2022 mu Mujyi wa Kinshasa, bamwe mu Banyekongo bavuga Ikinyarwanda bahagaritswe n’inzego zishinzwe umutekano barafungwa bashinjwa kuba abacancuro b’Abanyarwanda.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com