Imiryango itandukanye itegamiye kuri Leta iramagana iyicwa ry’abaturage baherutse kurasirwa mu mujyi wa Goma, igikorwa kiswe Masacre mu ndimi z’amahanga bavuga ko ubu bwicanyi ndenga kamere butakabaye bukorwa n’abakarinze umutekano w’abaturage.
Muri Video yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zo muri iki gihugu cya Congo umwe mu bagize iyi miryango ubwo yari yahamagawe kuri Televisiyo Infos yatangaje ko bitangaje kubona ingabo z’igihugu zica abasivile kandi arizo zishinzwe kubarinda.
Ibi byose bije nyuma y’amagambo yakomeje kuvugwa ku munsi w’ejo nyuma y’urupfu rw’abagera kuri 47 ndetse n’inkomere zigera ku ijana, n’ubwo Leta ya Congo yo mu itangazo yavuze ko hakomeretse abantu 56 nyamara uyu mubare ntibawuhuriraho n’imiryango itegamiye kuri Leta.
Ibi kandi byagarutsweho n’umutwe w’inyeshyamba urwanya Leta ya Congo M23 ubwo watangazaga ko Congo yabujijwe guha abasivile intwaro, nyamara barabyanga babirengaho, uyu mutwe ugaragaza ko ingabo za Leta zimaze igihe zica abantu, zifashishije imitwe y’inyreshyamba itandukanye yibumbiye mu kiswe Wazalendo none nabo ubwabo bakaba batangiye kubikora ku mugaragaro.