Abasore n’inkumi b’Abakorerabushake bagera kuri 800 bamaze gutangira imyitozo ya Gisirikare y’igihe gito ibategurira kujya mu rugamba rwo guhashya RDF na M23 .
Igitangazamakuru The Voice of Congo cyatangaje ko uru rubyiruko rwaje rwitabye umuhamagaro wa Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi uherutse gutanga impuruza ku rubyiruko rwose rubyifuza ko rwakwinjira mu gisirikare cy’igihugu, FARDC.
Iki gitangazamakuru gikomeza kivuga ko uru rubyiruko rwakusanyijwe rugiye guhererwa imyitozo mu kigo cya Gisirikare cya Goma.
Perezida Tshisekedi aherutse gutangaza ko ubushotoranyi bwa M23 n’u Rwanda butazashyirwaho iherezo n’inzira z’ibiganiro yemeza ko hagiye gutegurwa uburyo bw’intambara yeruye ku Rwanda.
Muri iyi nkundura, Tshisekedi yasabye urubyiruko kwiyandikisha ku bwinshi , kugirango haboneke umubare munini w’ingabo zizahangana n’abo yise abasirikare b’u Rwanda bari ku butaka bw’igihugu cye.
Ntibiremezwa neza igihe imyitozo irimo guhabwa aba basore n’inkumi izarangirarira, cyakora hari amakuru avuga ko uru rubyiruko rutozwa mu gihe cy’amezi 6.
#RDC : Goma se prépare pour faire face aux rebelles du #M23. Plus de 800 #jeunes décident de rejoindre les @FARDC_off répondant à l'appel du président Félix. ( via @michombero )pic.twitter.com/6uGHZoiouG
— The Voice Of Congo (@VoiceOfCongo) November 5, 2022