FDLR ni umutwe w’inyeshyamba urwanya Leta y’u Rwanda, ukuba by’umwihariko ugizwe n’abarwanyi barimo benshi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
FDLR yatangiye ibikorwa byayo ahagana mu mwaka wa 2000, ikaba yibanda ku kugaba ibitero shuma ku Rwanda bihitana ubuzima bw’inzirakarengane abandi bagakomereka.
Mu kiganiro cyihariye rwandatribune.com yagiranye na Col. Augustin Nsengimana alias KADANSE wakoranye na FDLR kuva yashingwa akaba by’umwihariko yari mu bayobozi bayo kugeza mu mwaka wa 2015, yahishuye byinshi ku mabanga mutamenye y’uyu mutwe.
By’umwihariko nk’uwabaye umuyobozi muri FDLR Col. Nsengimana arasobanura byimbitse ibyiciro bitatu by’abagize uyu mutwe n’impamvu hari abuwugize binangiye gutahuka mu Rwanda rwababyaye.
Kanda HANO ubashe gukurikirana ikiganiro cyose mu buryo bw’amashusho.
Ubwanditsi