Kuri uyu wa 26 Ukwakira 2021 ,Umutwe wa FDLR wagabye igitero ku birindiro by’umutwe wa CMC –FAPC uri mu bikorwa byo gufasha ingabo z’igihugu kurandura imitwe yitwaje intwaro mu duce twa Masha na Nyirabiroha turi hafi y’umujyi wa Mweso.
Amakuru yizewe agera ku isoko ya Rwanda Tribune avuga ko muri iyi mirwano yatangijwe na FDLR, abarwanyi bayo bane bahasize ubuzima naho abandi batanu barakomereke, ndetse hanafatwa bimwe mu bikoresho byayo birimo n’imbunda 3 zo mu bwoko bwa AKA 47.
Iki gitero FDLR yagabye ku birindiro bya CMC FAPC cyafashwe nko gushoza intambara no kubangamira gahunda ya Perezida Tshisekedi yatangije igamije guca burundu imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’igihugu cye.
CMC –FAPC yatangaje ko nubwo nayo igomba gushyira intwaro zayo hasi, izabikora ari uko imaze guhangana n’umutwe wa FDLR ivuga ko umaze imyaka 25 ubangamiye bikomeye abaturage b’inzirakarengane bo mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Umutwe wa CMC-FAPC uheruka gushyira hanze itangazo ryavugaga ko witandukanije na Mai mai Nyatura ya Gen.Dominique aho wamushinjaga ubufatanye na FDLR, nkuko bikubiye muri iri tangazo Rwandatribune ifitiye Kopi ryo kuwa 21/09/2021 ryavugaga ko Perezida w’Ishyaka ari Nicolas Bigembe Semahoro,Gen.Brig Ibrahim Safari akaba Umuyobozi w’Ingabo,aho yungirijwe na Col Nsabimana Bigabo Jonas.