Umutwe w’abacanshuro bo mu Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya yatangaje ko umutwe wa Wagner washyikirije Leta ibifaru n’imbunda z’amoko atandukanye zirenga ibihumbi bibiri, mu gihe abarwanyi b’uyu mutwe bagiye kugenzurwa n’Ingabo za Leta.
Intwaro Wagner yarekuye zikubiyemo amagana y’ibifaru, imbunda zibarirwa mu bihumbi bibiri hamwe na toni 2500 z’ibisasu biturika.
Iki gikorwa kibarwa nko kubahiriza bimwe mu bikubiye mu masezerano umuyobozi w’umutwe wa Wagner, Yevgeny Progozhin yagiranye na Leta y’u Burusiya, yatumye bahagarika imyivumbagatanyo bari batangiye.Ayo masezerano yagizwemo uruhare rukomeye na Perezida wa Belarus Alexander Lukashenko, yasojwe no kwemeza ko Prigozhin ajyanwa muri Belarus ariko ibinyamakuru byo mu Burusiya byemeza ko uyu mugabo agikora ingendo nyinshi hagati ya Moscow n’umujyi wa Saint Petersburg.
U Burusiya buherutse gutangaza ko Prigozhin yahuye na Perezida Vladimir Putin tariki 27 Kamena 2023, iminsi ibiri gusa bivuzwe ko yajyanywe muri Belarus.
The Guardian yanditse ko abarwanyi ba Wagner n’uyu munsi bakiri mu bice u Burusiya bwigaruriye muri Ukraine, ndetse abenshi mu basirikare bakuru bayo barahiye ko batazasinya amasezerano abinjiza mu gisirikare cya Leta.
Umwe muri aba barwanyi witabira ku izina rya Zombie ku itumanaho rya radio zabo, yavuze ko abantu bose badashyigikiye ibyo kwinjizwa mu gisirikare.
Ati “Bivuze ko ndi muri Wagner hamwe n’abarwanyi banjye cyangwa nzajye mu kiruhuko njye nirirwa nirebera televiziyo. Kandi buri wese ni iyi myumvire afite.”
Kugeza ubu nta makuru nyayo y’aho umuyobozi wa Wagner aherereye, gusa abayobozi b’u Burusiya bakomeza kwemeza ko ibyo kuba yaroherejwe muri Belarus ari byo bifite agaciro.