Kuva kuwa 7 Ugushyingo 2022, Imitwe ya NDC-R na FPP iri mu mirwano mu duce twa Rusamambu na Bakumbirwa aho imitwe yombi irwanira kugenzura agace ka Ikobo karimo ibirindiro byatawe na FARDC
Depite Kihangi Prince uhagarariye teritwari ya Walikare mu nteko ishinga amategeko y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, avuga ko kuva kuwa Mbere umutwe wa Nduma Defense du Congo (NDC-R) uhanganye n’undi witwa Front Patriotique pour la paix-Armée du peuple bahanganiye kugenzura ibyahoze ari ibirindiro ingabo z’igihugu zavuyemo kuwa 26 Ukuboza 2022.
Kihangi akomeza avuga ko kuri ubu abaturage bahangayitse ndetse ngo izi nyeshyamba zikaba zikomeje guhohotera abatuye muri utwo duce cyane cyane gusambanya abagore no guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Prince Kihangi akomeza avuga ko kuri ubu ibigo by’amashuri bigera kuri 14 biri mu gace kari kuberamo imirwano byafunzwe kubera iyi mirwano.
Kugeza ubu imibare y’agateganyo yerekana ko abagera ku 10 bamaze kuburira ubuzima muri iyi mirwano biganjemo abarwanyi b’impande zombi.
Depite Kahingi asaba FARDC kudahugira ku mutwe wa M23 ngo yibagirwe indi mitwe ikomeje guhungabanya uburenganzira bw’Abanyekongo muri rusange.
Abasirikare ba FARDC baherutse kuvanwa mu kigo cya Ikobo izi nyeshyamba zirwanira, bivugwa ko bimuriwe mu gace ka zishobora kuvamo zijya gutanga ubufasha ku ngabo zihanganye na M23.