Ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba yibumbiye mu kiswe Wazalendo, ryatangiye kwiyomora ku ngabo za Leta ndetse banabashinja ubugambanyi bavuga ko impfu zibibasira ntaho zihuriye n’agaciro bahabwa.
Ibi ni bimwe mu byatangajwe ubwo zari zari kwinubira uburyo zifashwe ndetse zikanemeza ko zitakizera ibyo Leta ibizeza kuko bo batagihabwa ibyo kurya mu gihe byitwa ko bajyanywe ku rugamba ariko usibye amasasu inzara nayo ibamereye nabi.
Ibi babigarutseho ubwo bamwe mu babarizwa muri iri huriro bari bagiye gusaba ibyo kurya mu baturage, bavuga ko inzara yenda kubakuramo umwuka, ndetse ko ababonye agatege batangiye gusubira mu ngo iwabo ngo barebe ko babondora, ngo kuko basa n’abagurishijwe n’abayobozi babo, bikagaragazwa na Video yagiye hanze.
Iri huriro ryiganje mo abasivile biyemeje kujya gufatanya n’ingabo za Leta ya Congo kurwanya umutwe w’inyeshyamba wa M23, ibi bikaba biri mu bituma aba bazalendo bashirira k’urugamba.
Ibi kandi byakunze kugarukwaho n’inyeshyamba za M23 zivuga ko Leta ya Congo iri kumara abasivile k’urugamba aho kugira ngo abasirikare babyize babe aribo baza guhangana n’inyeshyamba za M23, ahobwo hakifashishwa abaturage.
Iri huriro kandi ririmo imitwe myinshi y’inyeshyamba zaba izikomoka imbere mu gihugu ndetse n’abanyamahanga, ibintu byaje no kwiyongeraho abasirikare b’Abarundi ndetse n’abacanshuro b’abazungu,nyamara urugamba ntibituma rutagenda rwerekeza aho batatekerezaga, kuko batsindwa umunsi k’uwundi.
Iyo witegereje Wazalendo muri Video bafashwe y’iminota igera muri itanu aho barimo basabiriza, murwego rwokugira ngo babone icyo bafungura, agahinda gahita kagutaha.
Bumvikana kandi bavuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwabahemukiye, bubicisha inzara, ndetse n’inyeshyamba za M23.
Uwineza Adeline
Rwanda Tribune.com