Uyu munsi mu mujyi wa Goma, abo mwitsinda rya Wazalendo, bazindutse bakora imyigaragambyo, igamije kwirukana ingabo za Monusco mu kibanza zicumbitsemo ngo kuko bashaka kuhubaka “urwibutso rwa Émery Patrice Lumumba.”
Abigaragambyaga bari bitwaje amabuye mu ntoki, ibiti, ingoma ndetse n’ibindi bikoresho bisakuza. Ibi byabaye ahagana mu masaha ya saa yine. Abashinzwe umutekano barimo na Polisi y’icyo gihugu bagerageje gutatanya abo Wazalendo bigaragambyaga maze bakwira imishwaro.
Polisi ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yakoresheje ibyuka biryana mu maso (Tear Gas), kugirango ibatatanye
Abigaragambyaga kandi bakomezaga gusobanura ko bashaka Kubaka inzu y’urwibutso rwabaharaniye ubwingenge bw’Afurika, barimo Lumumba n’abandi bo muri Afurika.
Patrice Lumumba, yavukiye mu Ntara ya Kasaï, mu gace ka Onalua, kuwa 02 Nyakanga 1925. Uyu mugabo yaje gupfa yishwe, apfira mu Ntara ya Katanga, Kuwa 17 Mutarama 1961, yabayeho Minisitiri w’intebe muri Zaïre, ari nabwo iki gihugu cyari kimaze kubona ubwigenge. Patrice Lumumba, akaba ari umwe mubany’Afurika baharaniye ko Afurika iva mu maboko y’Abakoloni.
Bakomeje bavuba ko MONUSCO ntacyo yamariye igihugu cyabo, ko ariyo mpamvu bagomba kuva muri icyo Kibanza bakubakamo urwibutso rw’intwari z’Afurika zaharaniye ubwigenge.
Goma niwo murwa mukuru w’intara ya Kivu y’amajyaruguru.
Uwineza Adeline