Ihuriro ry’abiyise Wazalendo, rifasha ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC ) kurwanya inyeshyamba za M23, ryongeye gutangaza ko riri gutegura imyigaragambyo simusiga yo kwamagana ingabo za Monusco.
Mu itangazo ryabo bavuze ko iyo myigaragambyo izaba igamije kwirukana ingabo z’umuryango w’Abibumbye(MONUSCO) zikorera mu bice by’Uburasirazuba bwa Congo. Aho bivugwa ko zihamaze imyaka irenga 18 nta musaruro abanye Congo bazibonamo.
Ihuriro rya Wazalendo rivuga ko Monusco ntacyo yigeze imarira abanye Congo kuko ngo nubwo zaje zigamije kugaru amahoro muri DRC batigeze bayagarura, ko ahubwo intambara zarushijeho kwiyongera kandi zireberera, ahubwo ko icyo zikora ari ugusahura umutungo kamere w’igihugu cyabo.
Ibi byatangajwe n’umunyamakuru Justin Kabumba watangaje ko iyi myigaragambyo izaba kuwa 13 Nzeri 2023. Iyo myigaragambyo kandi ngo izaba igamije gusaba ko muri DRC hakorwa ubutabera kuri Wazalendo ngo cyane ko baheruka kwicwa n’inzego zishinzwe umutekano muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu gace ka Goma kuwa 30 Kanama 2023, hishwe aba Wazalendo benshi.Nubwo Leta yatangaje ko abishwe bageze kuri 51 ariko Wazalendo ubwabo bavuga ko hishwe abarenga 163.
Iyi myigaragambyo yatumye Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru Lt Gen Ndima, ahagarikwa ndetse n’abandi ba Colonel babiri barimo ukuriye ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu (GR) bikavugwa ko aribo bayoboye ibitero byahitanye abo Wazalendo.
Abanyekongo bo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo bagize igihe basaba ko izi Ngabo za Monusco zabavira mu gihugu kuko ntacyo zibamariye.
Uwineza Adeline
Hello to every body, it’s my first visit of this webpage; this weblog includes remarkable and truly good stuff for readers.