Itsinda ry’abarwanyi b’ abacanshuro b’Abarusiya rizwi nka “Wegner group” ryatangaje ko rigenzura 70% by’umujyi wa Bukhmut uherereye mu karere ka Donetsk mu ntara ya Donbas mu burasirazuba bwa Ukraine.
Yevgeny Prigozhin Umyobozi wa Wegner group abinyujije kuri telegram, yandikiye Minisitiri w’ingabo z’Uburusiya Sergei Shoigu, amumenyesha ko abarwanyi ayoboye bamaze gufata ibice byinshi by’uyu mujyi ndetse ko 70% bwawo byamaze kugera mu maboko y’Abarwanyi ba Wegner group.
Prigozhin, yakomeje avuga ko abarwanyi be bakomeje kwegera imbere mu mirwano iri kubera muri uyu mujyi uherereye mu Burasirazuba bwa Ukraine.
Ati:” Abarwanyi bacu bamaze gufata 70% bya Bukhmut kandi bakomeje kwigira imbere bafata ibindi bice bigize uyu mujyi”
K’urundi ruhande ariko ,Prigozhin yaburiye Minisitiri w’ingabo z’Uburusiya Sergei Shoigu amubwira ko ingabo za Ukraine n’abazishyikiye ,bari gutegura ibitero bikomeye bigamije kwigaranzura Uburusiya mu mpera z’uku kwezi kwa Werurwe no mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata 2023 , asaba ko hafatwa imyanzuro ikomeye mu rwego rwo kuburizamo iyo migambi ndetse ko izo ngamba nizidafatwa vuba, bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bikorwa bidasanzwe by’ingabo z’Uburusiya muri Ukraine.
Umujyi wa Bukhmut umaze amezi arenga 7 uri kuberamo imirwano ,ariko guhera mu ntangiro z’uyu mwaka Uburusiya bukaba bwaratangije ibitero bikomeye mu rwego rwo kuwigarurira.
Ubutasi bw’Ubwongereza, buheruka gutangaza ko Ingabo z’Uburusiya zamaze gufunga imihanda yose yinjira muri Bukhmut ndetse ko umuhanda umwe usigaye ushobora kwifashishwa mu kugemurira abasirikare ba Ukraine bari kurwanira muri uwo mujyi, ucungishizwe intwaro zikomeye z’Uburusiya.
Abarwanyi ba Wegner group ,nibo bayoboye imirwano muri uyu mujyi bafatanyije n’ingabo z’Uburusiya aho bamaze igihe baharanira kuwigarurira wose nyuma yo gufata umujyi wa Soledal ariko ingabo za Ukraine nazo zikaba zikomeje kuwizirikaho.
Mu gihe ingabo z’Uburusiya zabasha gufata umujyi wa Bukhmut , byaziha inzira yo kwerekeza mu yindi mijyi ibiri ikomeye ya Sloviansk and Kramatorsk byahita buziha ubugenzu bw’akarere ka Donestk kose.
Imirwano iri kubera mu mujyi wa Bukhmut, ifatwa nk’imwe mu mirwano ikomeye nk’indi yabereye muri Mariupol ,Severodonetsk and Lysychansk mu mpera z’umwaka ushize wa 2022 ndetse impande zombi zikaba zimaze kuhatakariza abasirikare benshi.