Minisitiri w’Intebe wungirije wa Repubulika iharanira Demokasi ya Congo , akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Iki gihugu Christophe Lutundula yavuze ko RDF na M23 bategereje umwanzuro w’imiryango mpuzamahanga kugira ngo bave ku butaka bwa Kivu y’Amajyaruguru.
Ibi yabitangaje ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama y’umutekano yahuje ibihugu bigize umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe(AU) yabaye kuri uyu wa Gatatu tarikiya 31 Kanama 2022 hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ubwo yahabwaga umwanya ngo asobanure aho urugamba rwo kurwanya M23 ihanye n’Igisirikare cya FARDC igeze yagize ati:”Ibintu ntibirasobanuka, mu gihe Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe n’Akanama k’Umutekano ku Isi kataratanga umwazuro. Kugeza ubu haba Ingabo z’u Rwanda na M23 nta numwe urashingura ikirenge ku butaka bwa Kivu y’Amajyaruguru. Baracyarwanira gufata ibindi bice bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ibi byose kandi bikorwa bahungabanya umutekano w’abaturage”
Christophe Lutundula yakomeje ashinja M23 kwica impunzi z’intambara no gufata abagore ku ngufu nk’icyaha gihungabanya uburenganzira bwa muntu , yemeza ko byafashe indi ntera mu bice bigenzura n’abarwanyi ba M23.
Avuga ko gushyira iherezo kuri ibi bikorwa yita ibya kinyamaswa ari uko imiryango mpuzamahanga yategeka M23 kuva mu bice yafashe nta mananiza , no gusaba ingabo z’u Rwanda kuva ku butaka bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo zigasubira iwabo.
Kuva kuwa 13 Kamena 2022, umutwe wa M23 wafashe umujyi wa Bunagana, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Christophe Lundula ari mu bafashe iya mbere bavuga ko ingabo z’u Rwanda ari zo ubwazo zaje mu mwambaro wa M23 zifata agace k’igihugu cye.
Ibi byatumye Abanyekongo benshi babifata nk’ukuri , nyamara uruhande rw’u Rwanda rwo rukaba rutarahwemye kubihakanira kure.