Afurika ni umugabane ukunzwe cyane n’ibihugu b’Iburayi ndetse no muri Amerika. Siho gusa kugeza ubu uyu mugabane uri kubyiganirwa n’ibihugu byo mu burasirazuvba n’iby’iburengerazuba, ibintu bishobora gusiga Itsinda ry’indwanyi kabuhariwe Wagner rikomoka mu Burusiya.
Umuyobozi w’iri tsinda biravugwa ko agiye kuza gushinga i kigo cya Wagner, muri Afurika. Umuyobozi w’iki kigo Yevgeny Prigozhin, yigaragaje bwa mbere kuva yivumbura ku butegetsi bw’u Burusiya muri uku kwezi kwa Kamena.
Bisa n’aho ahantu aherereye ari muri Afurika nkuko byagaragaye mu mashusho yashyize ahagaragara ku muyoboro wa Telegram.
Prigozhin agaragara ahagaze mu butayu yambaye gisirikare afite imbunda mu ntoki. Hakurya ye hagaragara abandi bantu benshi bafite intwaro n’imodoka ya pick up.
Reuters ntabwo yashoboye kumenya cyangwa kugenzura itariki ayo mashusho yafatiweho, ariko amagambo ya Prigozhin n’ubutumwa bumwe na bumwe anyuza mu miyoboro ishyigikiye Wagner bigaragaza ko amashusho yafatiwe muri Afurika.
Muri ayo mashusho yagize ati “Ubushyuhe ni hejuru ya degere 50 – byose nk’uko tubishaka. Wagner PMC ituma u Burusiya burushaho gukomera ku migabane yose, na Afurika – burushaho kwisanzura. Ubutabera n’ibyishimo – ku Banyafurika, turi gutuma ubuzima buba inzozi mbi kuri ISIS na Al-Qaeda n’andi mabandi,”
Yakomeje avuga ko Wagner irimo gushaka abandi bantu n’andi matsinda bazafatanya “gusohoza inshingano zashyizweho”. Video iherekejwe na numero ya terefone ku bashaka kwinjira mu mutwe wa Wagner nk’uko tubikesha Reuters.
Ahazaza ha Wagner na Prigozhin ntiharamenyekana neza kuva yayobora imyivumbagatanyo y’igihe gito mu Burusiya ndetse ingabo ze zikanigarurira ikigo cya gisirikare cya leta bikarangira habaye imishyikirano yasoje iyo myivumbagatanyo abarwanyi be ndetse na we ubwe bakemererwa gusohoka igihugu bakajya muri Belarus.
Kuva iyo myivumbagatanyo yaba, bamwe mu barwanyi ba Wagner bimukiye muri Belarus batangira gutoza ingabo zaho. Mu mpera za Nyakanga, Prigozhin yavuze kandi ko Wagner yiteguye kurushaho kongera ingufu muri Afurika.
Uyu mugabane bamwe mu bawugize bakomeje kugenda biyegurira mu maboko y’Abarusiya, ndetse n’Ubushinwa mu rwego rwo rwiyambura ibihugu byo mu bihugu by’Iburengerazuba ndetse n’ibihugu by’Iburayi.
Umufaransa witwa Voltaire yigeze kubwira Imana ati:”Mana yanjye,uzandinde inshuti zanjye.Abanzi banjye bo nzabirindira”.Uyu mugabo yabaye inshuti-magara ya Putin.None yamwishe.Yali akuriye Wagner,umutwe w’abacancuro barwana henshi ku isi: Muli Mali,Syria,Ukraine,Central African Republic,etc…Muli make,nawe yali umwicanyi,na Putin wamwishe akaba undi.Imana yaturemye,itubuza kwica,ikadusaba “gukunda n’abanzi bacu”.Muli Zabuli 5:6,havuga ko “imana yanga umuntu wese wica undi”.Ababirengaho,ntabwo bazaba mu bwami bwayo nkuko bible ivuga.Nubwo iyo bapfuye bababeshya ko bitabye imana.