Police yo mu gihugu cya Thailand yatangaje ko yataye muri yombi umugabo uri mukigero cy’imyaka 29 ,uyu mugabo akaba yari asanzwe akina imikino ngororangingo y’ababana n’ubumuga,akaba yatawe muri yombi akekwaho kwica umugeni we ubwo bari bari mubukwe yarangiza akanarasa abandi bantu bagera kuri 3 bose bagahita bitaba imana harimo na nyirabukwew abandi bagakomereka.
Uwo mugabo wo mugihugu cya Thailand asanzwe azwi kumazina ya Chaturong Suksuk, akaba yari afite imyaka 29,umugeni we witwa Kanchana Pachunthuek, akaba yari afite imyaka 44 , bashyingiranywe ku wa gatandatu ahagana mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’iki gihugu cya Thailand.
Amakuru avuga ko uwo mugabo yavuye mu birori by’ubukwe bwe mu buryo butunguranye aragenda bagiye kubona bakabona agarukanye imbunda, arasa umugore we bari bashyingiranye,arasa nyirabukwe wari ufite imyaka 62, nundi mugore w’imyaka 38 uvukana n’umugore we(Muramukazi we).
Amakuru akomeza avuga ko ubwo yarimo arasa amasasu yaje kuyobera mu byatsi byari hafi aho bigatuma abantu bagera kuri 2, bahungabanywa nayo masasu ari ngo bahita bihutanwa bajyanwa kubitaro kugira ngo bitabweho gusa biza kurangira umwe muribo ahasize ubuzima.
Polisi yo muri icyo gihugu yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko Chaturong “yari yasinze cyane icyo gihe”, ariko ko icyamuteye gukora ibyo kitaramenyekana. Polisi yongeyeho ko iyo mbunda n’amasasu yari yabiguze mu mwaka ushize mu buryo bukurikije amategeko.
Ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Thailand, bisubiramo ibyo abashyitsi bo muri ubwo bukwe babwiye polisi, byavuze ko uwo mugabo n’umugore we bari bamaze gutonganira muri ibyo birori.
Ibitangazamakuru byo muri Thailand byongeyeho ko kandi uyu mugabo Chaturong yumvaga atewe ipfunwe ryinshi no gusezerana nuyu mugore we,kubera imyaka myinshi iri hagati ye n’umugore we Kanchana.
Ariko polisi yahise ibivuguruza itangaza ko ibyo byose ari ibihuha,yongeraho ko yakusanyije ibimenyetso byose nkenerwa kandi ko yiteguye gutangaza amakuru yukuri kuri iyi dosiye “vuba aha”.
Chaturong na Kanchana bari bamaze imyaka igera kuri itatu(3) babana mbere yuko basezerana, nk’uko bivugwa n’ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu cyaThailand.
Chaturong yari yegukanye umudali wa feza mu koga mu mikino y’ababana n’ubumuga y’ibihugu byo mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’umugabane wa Aziya, yabereye mugihugu cya Indonesia mu mwaka ushize wa 2022.
Byemezwa ko kandi uyu mugabo yari ari no ku rutonde rw’abazarushanwa mu mikino y’isi y’ababana n’ubumuga nk’uko iteganijwe kuzabera mugihugu cya Thailand mu kwezi gutaha kw’Ukuboza.
Chaturong Yaje guhura nikibazo cyo kubura ukuguru kwe kw’iburyo ,ubwo yari ari mu kazi mu mutwe witwara gisirikare ukorera ku butaka, ukora irondo ku mipaka y’ikigihugu.
Nubwo kurasa mu mbaga y’abantu bidakunze kubaho muri Thailand, gutunga imbunda byo ni ikintu gisanzwe muri iki gihugu cyo muri Aziya y’amajyepfo ashyira uburasirazuba.
Mu kwezi gushize, abantu batatu bishwe barasiwe mu iduka rinini rijyamo abifite ryo mu murwa mukuru wa Bangkok.
No mu Kwakira kw’umwaka ushize wa 2022, uwahoze ari umupolisi yishe abantu 37, barimo n’abana, mu gitero gikoreshejwe imbunda n’icyuma, ku ishuri ry’incuke ryo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Thailand.
Schadrack NIYIBIGIRA
Rwandatribune.com