Repubulika ya Demokarasi ya Congo yikomye Leta ya Kenya nyuma y’uko uwari ushinzwe amatora muri iki gihugu ashinze umutwe urwanya Leta witwa AFC (Alliance de Fleuve Congo).
Uyu mutwe washingiwe I Nairobi muri Kenya kuri uyu wa 15 Ukuboza 2023 ubwo umunyapolitiki Corneille Nangaa wigeze kuyobora Komisiyo y’Amatora ya RDC,yatangazaga k’umugaragaro ko yashinze uyu mutwe.
Ni umuhango wabareye muri Serena Hotel, i Nairobi, witabirwa n’abarimo Perezida w’umutwe witwaje intwaro wa M23, Bertrand Bisimwa, ibintu biri mu byateye ubwoba Leta ya Congo ko uyu mutwe waba ugiye gufatanya n’inyeshyamba zo mu mutwe w’inyeshyamba wa M23.
Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Kinshasa, yamaganye ishingwa ry’uyu mutwe, anagaragaza ko yababajwe n’uko washingiwe “mu gihugu cy’inshuti”, ari cyo cya Kenya.
Muyaya yagize ati “Iki gikorwa kizagira ingaruka kuko Kenya itugomba ibisobanuro bihagije. Ni gute igihugu dukorana gishobora kwakira ibikorwa bigamije gutesha agaciro inzego zashyizweho?”
Nyuma y’ishingwa ry’uyu mutwe ryatangarijwe i Nairobi, Guverinoma ya RDC irateganya gufatira Kenya ingamba mu rwego rwa dipolomasi.
Nangaa ubwo yatangazaga ishingwa rya AFC, yasobanuye ko we na bagenzi be babikoze babitewe n’ibibazo biri muri RDC bahamya ko Tshisekedi atashoboye kubikemura kuva yajya ku butegetsi mu 2019.
Uyu munyapolitiki yashinje Tshisekedi gusahura umutungo w’igihugu, gutesha agaciro inzego zishinzwe umutekano, kwifashisha intambara mu burasirazuba nk’urucuruzo no kurutisha abacancuro b’abanyamahanga igisirikare cy’igihugu.
Nangaa arabona igihe kigeze ngo Tshisekedi ave ku butegetsi, asimburwe n’umuyobozi ushoboye. Yaciye amarenga ko nibitaba ibyo, AFC izakoresha igisirikare cyayo mu kumwikuriraho.
Uyu mutwe uje mu gihe igisirikare cya Congo cyari kimaze iminsi gihanganye bikomeye n’ingabo za Leta ya Congo.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com