Havutse amakimbirane hagati y’ihuriro rya Wazalendo n’ Ingabo z’Uburundi ziri mu kibaya cya Rusizi, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu gace ka Bwegera, muri Teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira 2023, Ingabo z’Abarundi (FDNB), zibarizwa k’ubutaka bwa congo muri Kivu yamajyepfo, zahawe izina “Batayo Task Force,” bahawe impuzankano (uniform) nshya y’igisikare cya Congo. Muri icyo gihe Wazalendo zo mu gace ka bwegera nazo zahise zijya gusaba impuzankano y’igisikare cya FARDC ishaje aho byavuzwe ko bagiye kuyisabisa muri Regiment ya FARDC iri ahitwa Ruvunge.
Amakuru akomeza avuga ko Wazalendo icyifuzo cyabo kitakiriwe neza n’ingabo za Congo zo muri Regima (Regiment ) ya Ruvunge, muri Teritwari ya Uvira. Iyo myambaro ya FARDC ahubwo ngo yarafashwe iratwikwa Wazalendo barimo kubireba, arinaho inkomoko y’izo mvururu zavutse mu bice byo muri Ruvunge na Bwegera hagati y’Abarundi bo muri Congo na Wazalendo.
Nyuma y’aho, mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuwa Gatatu, kuwa 1 Ugushyingo 2023, Wazalendo binjiranye umuturage wo mu bwoko bw’Abarundi, bamukubita bamushinja amarozi.
Ingabo rero za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC zikorera muri ibyo bice baje gukora ubutabazi abakubise uwo mudamu bamwe barafatwa barafungwa kuri uyu wa Kane no kuwa Gatanu, tariki 03 Ugushyingo 2023, arinabyo byatereye Wazalendo kubyuka muri iki Gitondo cyo kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2023 bafunga i Mihanda yo muri ibyo bice.
Twabwiwe kandi ko Isoko rirema kuri uyu wa Gatandatu, muri ibyo bice ko ritegeze rirema ko ahubwo i Mihanda yose irijyamo yafunzwe na Wazalendo kuva igihe mu rukerera rwo rwo kuri uyu wa Gatandatu kuwa 4 ugushyingo 2023.
Wazando ngo bakomeje kuva mu bice byose bigize Teritwari ya Uvira baza gutabara bagenzi babo kugira ngo bateze umutekano muke. Aho byanemejwe n’uhagarariye Sosiyete sivile ko k’umunsi w’ejo hashize, tariki 03 Ugishyingo 2023, Wazalendo bavuye Uvira ari benshi baza gushyigikira bagenzi babo.
Ikindi ni uko ku mugoroba wo kuwa Gatanu, Kuwa 03 ugushyingo 2023, Wazalendo bibasiye umuyobozi wa Gurupoma y’ABarundi, baramukubita ajyanywa mu bitaro. Ibi byatumye Abarundi bahaguruka barwanya Wazalendo .
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru nta modoka iva Uvira ijya Bukavu, i Mihanda yose irafunze, nk’uko tabaturuye muri ibyo bice babitubwiye.
Uwineza Adeline
Rwanda Tribune.com