Umuryango w’ibihugu bya Africa y’Amajyepfo, SADC, watangaje ko wateguye inama idasanzwe y’urwego rushinzwe gukurikirana ibibazo by’umutekano n’igisirikare ruzwi nka “Troika”.
Iyi nama ikazaba irimo ibihugu bitanga umusanzu mu kugarura amahoro muri Mozambique na Repubulika Iharanira Demokaraasi ya Congo.
Iyo nama ikaba igomba kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23Werurwe 2024, ikazabera muri Mulungushi International Conference Centre KENNETH KAUNDA, muri Zambia.
Ibizakorerwa muri iyi nama byateguwe na Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, ushinzwe ubutwererane na Politiki n’ibirebana n’umutekano muri uyu muryango.
Abazitabira iyo nama baziga ku bibazo by’umutekano muke biri muri Cabo Delgado mu Majyaruguru ya Mozambique ndetse no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi nama iziga uko ingabo zoherejwe muri ibi bihugu uruhare rwazo mu kugarura amahoro n’umutekano urambye.
Minisitiri Ushinzwe ububanyi n’Amahanga n’Ubutwurerane Mpuzamahanga wa Zambia , Murambo Haimbe, yavuze ko abakuru b’Ibihugu bazitabira iyi nama ari abo muri Angola, Botwana, RD Congo, Malawi, Afurika Y’Epfo , Lesotho na Tanzania.
Ibihugu bigize uru urwego rushinzwe gukurikirana ibibazo by’umutekano n’igisirikare ruzwi nka “ Troika birimo nka Zambia ari nayo ikuriye uru rwego,Tanzania, Namibia, Angola, Zimbabwe, na RD Congo.
Ni mu gihe ibihugu byiyemeje gutanga ingabo z’uyu muryango wa SADC mu kugarura amahoro muri Congo ari Malawi, Tanzania, Afurika Y’Epfo na Tanzania nyamara bigakorana bya hafi n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Biteganyijwe ko iyo nama ibanzirizwa n’iyabagize komite y’uru rwego itangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Werurwe 2024.
Iyi nama igiye kuba mu gihe muri Congo imirwano hagati ya M23 na FARDC ikomeje kubica bigacika ndetse uyu mutwe ukaba uri kwigwizaho uduce twinshi twa Congo .
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com