Hakomeje gukwirakwira amakuru avugwa ko ingabo za Zambiya zimaze amezi abiri zinjiye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gace ka Moliro, gaherereye mu ntara ya Tanganyika.
Abaturage bavuga ko izo ngabo zimaze igihe zigaragara ku butaka no mu kirere cy’ako gace, mu gihe igisirikare cya Congo, FARDC nacyo gikomeje koherezayo ingabo ku bwinshi.
Abaturage bavuga ko indege z’intambara, indege zitagira abapilote zifashishwa mu gucunga umutekano by’igisirikare cya Zambia bimaze iminsi bizenguruka mu kirere cya Moliro.
Ubuyobozi bw’agace ka Moliro bwamaganye izo ngabo za Zambia buvuga ko ari ukuvogera ubusugire bwa Congo, nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Umudepite uhagarariye intara ya Tanganyika, Alexis Katempa na we yemeje ko ingabo za Zambia ziri muri ako gace.
Umuyobozi ushinzwe umutekano mu ntara ya Tanganyika, Dieudonné Kamona aherutse gutanga igisubizo kidatomoye kuri iyo ngingo, avuga ko ingabo za Congo ziteguye kurengera ubusugire bw’igihugu mu gihe haba hari abanyamahanga bashatse kubuvogera.
Inzego z’ibanze zatangaje ko igisirikare cya Congo gikomeje kohereza abasirikare benshi muri ako gace kavuzwemo ingabo za Zambia.
Muri Werurwe uyu mwaka ingabo za Congo (FARDC) n’iza Zambiya (ZDF) zakozanyijeho mu gace ka Kibanga, muri Tanganyika.
Bivugwa ko ingabo za Zambiya zazamuye ibendera ry’igihugu cyazo mu duce barimo muri Tanganyika, zimanura irya Congo.
Radio Okapi yatangaje ko abayobozi b’ibihugu byombi batangiye kujya mu biganiro kugira ngo ikibazo gikemurwe mu nzira z’amahoro.
Ndacyayisenga Jerome