Umugabo ufatwa nk’umwe mubabiciye mu gucuruza abantu Kidane Zekarias Habtemariam mu kwambutsa no gucuruza abantu ndetse akaba ashinjwa gutwara abimukira bo muri Libya yatawe muri yombi.
Uyu mugabo yafatiwe mu gihugu cya Sudani ariko akaba akomoka mueri Eritrea yari yatangiye guhigwa bukware na Polisi mpuzamahanga kuva muri 2019 ndetse ashyirirwaho n’impapuro zo ku muta muri yombi.
Uyu mugabo ashinjwa ibikorwa byo guhohotera no gucuruza Abanyafurika baheze muri Libya bashaka kujya i Burayi. Aba ni nabo bavuyemo abagiye boherezwa mu Rwanda mu bihe bitandukanye.
Amakuru dukesha Al Jazeera avuga ko Kidane Habtemariam yatawe muri yombi ku wa 1 Mutarama mu 2023, ku bufatanye bw’inzego z’umutekano za Sudani n’iza Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Kuva mu 2018 ikibazo cy’ihohoterwa n’ubucuruzi bw’abantu bwakorerwaga impunzi zavuye mu bihugu birimo Ethiopia, Eritrea na Somalia ariko zikaza guhera muri Libya nyuma yo kunanirwa kugera i Burayi ni kimwe mu byari bihangayikishije Afurika.
Mu 2019 nibwo Leta y’u Rwanda rwemeye kwakira aba bimukira ndetse n’impunzi. Amasezerano agena iki gikorwa yashyizweho umukono tariki ya 10 Nzeri 2019 hagati y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR.
Ibikubiye mu masezerano ni uko leta y’u Rwanda igomba gutanga uburinzi kuri izi mpunzi, UNHCR ikagira uruhare mu kuzibeshaho.
Umwanzuro wo kuvana izi mpunzi muri Libya wafashwe nyuma y’uko aho ziri hari hatangiye kuraswa, ikibazo cyatijwe umurindi n’uko Libya yugarijwe n’umutekano muke nyuma y’ihirikwa rya Muammar Gaddafi, ku buryo igihugu kidafite ubutegetsi buhamye ngo buzirengere.
Iki gihugu gikomeje kugaragara mo umutekano muke ahanini ukomoka ku biyahuzi bahaboneka ndetse bamwe baba bakomotse hirya no hino.
Umuhoza Yves