Guverinoma ya Zimbabwe yatangaje ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Zimbabwe Maj. Gen. Sibusiso Moyo wagize uruhare mu kweguza Robert Mugabe wayoboraga iki gihugu yishwe na Covid-19 kuri uyu wa Gatatu.
Perezida Emmerson Mnangagwa yashimangiye iby’aya makuru avuga ko Gen. Moyo yari umukozi wa Leta witanze kandi w’intwari nyayo.
Maj Gen. Moyo yibukwa nk’umusirikare mukuru wemeje ko igisirikare cyeguje uwari Perezida w’iki gihugu Robert Mugabe wari umaze imyaka 38 akiyoboye, abikoreye kuri televiziyo y’igihugu.
Mu ijoro rya coup d’Etat yahiritse Mugabe ku butegetsi Gen. Moyo yagaragaye kuri televiziyo, yambaye imyenda ya gisirikare, mu ijambo yavuze ryahumurizaga abaturage yabibukije ko muri iyi Coup D’Etat nta muturage uri bubibabariremo , anabibutsa ko ugerageza gukora ibyaha yitwaje akavuyo kari mu gihugu aza kubihanirwa n’amategeko.
Urupfu rwa Gen. Sibusiso Moyo ruje rukurikira iz’abaminisitiri 2 ba Zimbabwe Ellan Gwaradzimba na Perrance Shiri, bapfuye mu mezi atandatu ashize.
Ildephonse Dusabe