Indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenal ihanuwe, Faustin Twagiramungu yarokowe n’ingabo za FPR Inkotanyi zimwereka icyanzu kimugeza mu Bubiligi.
Inyandiko ntizisaza koko! Nyuma y’imyaka itari mike Twagiramungu wabaye Minisitiri w’Intebe w’uRwanda nyuma yaho FPR Inkotanyi yari imaze gufatira ubutegetsi, yibukijwe amagambo yavuze ashimagiza umutwe wa FDLR ko azawugwa inyuma mpaka.
Kuwa 12 Kanama 2014 Twagiramungu ku rubuga rwe rwa Facebook yaravuze ati:” FDLR niraswa ntituzaba indorerezi, tuzayitabara”
Ariko ubwo FDLR yaraswaga na FARDC ndetse n’umuyobozi wayo Gen Mudacumura Sylvestre akicwa , Twagiramungu ntacyo yakoze ngo atabare FDLR nk’uko yabivuze.
Nyuma yaho abari bagize Guverinoma y’Abatabazi yasize ikoze jenoside yakorewe Abatutsi itsindiwe, maze abayigize bagahungira muri Zayire ya Mobutu Seseseko Wazabanga , umunyamakuru
yaramubajije ati “Guverinoma y’ubumwe muzashyiraho izaba irimo bande?
Ese MRND ko yari mu maseserano ya Arusha muzabyifatamo gute?
Kuri iki kibazo Faustin Twagiramungu yakoze mu ruhara, maze aramusubiza ati “Uko bimeze kose abanazi( Guverinoma y’abatabazi) ntibagomba kujya muri Guverinoma!
Abanazi Twagiramungu yavugaga ni ExFAR , interahamwe n’abasederi baje guhinduka FDLR bakaba barasize bahekuye u Rwanda nyuma yo gukora Jenoside y’Abatutsi mu 1994.
Gusa nyuma yaho Twagiramungu Faustin yari amaze kwita Guverinoma y’’Abatabazi abanizi, kuwa 14 Mutarama 2014 yaje guteshuka ku magambo ye , maze yifatanya na FDLR umutwe ugizwe ahanini n’abantu Twagiramungu yari yise abanazi kubera uruhare rwabo muri Jenoside.
Icyo Twagiramungu yari agamije mu kwifatanya nabo yise abanazi ,ngo ni ugukuraho ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi.
Ibi ariko akabikora atirengagije ko arimo akorana n’abanazi yanze gufatanya nabo muri Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, kubera inyungu ze bwite.
Abamuzi bavuga ko ahinduka nk’ikirerere ,akaba ari umugabo uhinduka umunota k’uwundi bitewe n’inyungu abifitemo
Muri 2014, haje gushingwa CPC, impuzamashyaka yo guharanira kugarura agateka ka muntu mu Rwanda. Hari uburyo butasobanukiwe na benshi, Faustin Twagiramungu yinyabije i Washington, ahava avugako abayobozi b’impunzi ziba muri Congo bagomba kwishyikiriza ubutabera kuberako abenshi ari abayobozi bahoze muri Guverinoma yasize ihekuye u Rwanda
Ejobundi muri 2019, abarwanyi b’umutwe wa FLN babarizwaga Kalehe bahuye n’isanganya, baricwa, abandi bacyurwa mu Rwanda n’ingabo za FARDC.
Icyo gihe Twagiramungu yavuze atabaza ko Ingabo za FARDC zibasiye impunzi z’Abanyarwanda we yari yavuze mbere ko zigomba gushikirizwa ubutabera kubera ko benshi muribo bagizwe nabo yise abanazi basize bakoze Jenoside .
Aba Twagiramungu yitaga impunzi nibo mu minsi ishize twumvise MRCD, CNRD na FLN bivangitiranwa, bitera urujijo benshi.
Faustin Twagiramungu yongeye gukora mu ruhara ngo CNRD igizwe n’abicanyi, ngo n’ubundi niyo bafata igihugu ntawakira igitugu cyabo! Ibi akabivuga yari umuvugizi wa MRCD yarimo CNRD!
Umwaka ushize ubwo Twagiramungu yavuganaga n’ikinyamakuru BBC yavuze ko biteguye gukoresha ingufu za gisirikare kugirango bavane FPR Inkotanyi k’ubutegetsi, ariko nyuma yaho umusangirangendo we Paul Rusesabagina afatiwe n’inzego z’umutekano w’uRwanda k’ubufatanye n’ibindi bihugu, Twagiramungu yahise yisubiraho avuga ko gukoresha intwaro urwanya uburetegetsi bw’uRwanda bisa nibitagishobotse.
Hategekimana Claude
UDAFITE ICYAHA NTAHINDAHURIKE NAMUTERE IBUYE