Abarwanyi babiri mo mu mutwe w’inyeshyamba za “Wazelondo” zisanzwe zifasha FARDC kurwanya M23, zafatiwe mu mujyi wa Goma zifite intwaro zihita zijyanwa gufungwa.
Amakuru dukesha imboni yacu iri mu mujyi wa Goma, avuga ko izi nyeshyamba zafatiwe mu mujyi rwagati wa Goma ku mugoroba w’ejo tariki ya 28 Werurwe 2023 ,nyuma yo kumenya ko zatorotse imirwano bahanganyemo n’umutwe wa M23 muri teritwari ya Masisi.
Ati:” Ni abarwanyi babiri bo mu mutwe wa Wazelendo, bafashwe na FARDC mu mujyi wa Goma nyuma yo kumenya ko batorotse imirwano bahanganyemo na M23 i Masisi.”
Aya makuru, yanemejwe n’igisirikare cya FARDC mu ijwi rya Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko wavuze ko “hari abantu babiri bafatiwe mu muji wa Goma bafite intwaro bacyekwa kuba abarwanyi bo mu mutwe wa Wazalendo, ariko yirinda gutangaza amazina yabo gusa yemeza ko bahise bajyanwa gufungwa kugirango bshikirizwe ubutabera.”
Ubwo batabwaga muri yombi, abasirikare ba FARDC babujije ko hafatwa amafoto yabo bahita buburiza mu modoka ikitaraganya aho bahise bajya gufungirwa ahantu hataramenyekana.
Sosiye Sivile ikorera mu gace a Sake, yavuze ko abo barwanyi uko ari babiri behura kugaragara mu mirwano bari bahanganyemo na M23 muri ako gace .
Nyuma yo gutabwa muri yombi, Mayor w’umujyi wa Goma François Kabeya yasabye abatuye muri uwo mujyi kuba maso bagatanga amakuru k’umuntu wese utari umusirikare ariko bacyekaho gutunga intwaro ,ngo kuko abo barwanyi ba “Wazalendo “bashobora kuba aribo bari inyuma y’ubujura bwitwaje intwaro bumaze iminsi bwarayogoje uyu mujyi .
Twibutse ko abarwanyi bo mu mutwe wa”Wazalendo” ,bamaze iminsi bagaba ibitero mu duce M23 iheruka kurekura byatumye M23 nayo itangira kubarwanya yivuye inyuma.
Mu minsi ibiri ishize, umutwe wa Wazalendo ufatanyije na FDLR Nyatura na Mai Mai, bagabye igitero mu gace ka Mweso, bagamije kukisubiza, bituma basakirana n’abarwanyi ba M23 bari mu nkengero z’ako gace byaje kurangira M23 ibishemo besnhi ndetse ihita inisubiza ubugenzuzi bwa Mweso.