Kuwa gatatu, tariki ya 29 Mutarama , abantu batatu (3) harimo babiri b’inyeshyamba za Maï-Maï n’umwe wo mu ngabo za Kongo baguye mu mirwano yabaye hagati y’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo n’inyeshyamba za Maï-Maï . Iyi mirwano yabereye mu gace ka Bapere muri Teritwari ya Lubero muri Kivu y’amajyaruguru.
Nkuko bivugwa n’ubuyobozi w’agace ka Bapere witwa Kombi Nepa Nepa , ngo ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ( FARDC ) zateye ibirindiro by’inyeshyamba za Maï-Maï zicamo babiri , zikomeretsa abandi babiri zihakura n’imbunda ebyiri zo mu bwoko bwa AK47.
Uyu muyobozi w’agace ka Bapere anemeza ko umwe mu ngabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ( FARDC ) yahaguye undi agakomereka.
Yakomeje yemeza ko inyeshyamba za Maï-Maï zari zimaze igihe gisaga icyumweru zigaruriye agace ka Kasoko , aho bakoreye ibikorwa byinshi bibangamiye abaturage.
Kuwa mbere washize , kuya 27 Mutarama , izi nyeshyamba zavuye muri aka gace ka Kasoko zerekeza muri Masoya , akandi gace ka Bapere.
Ku bw’umuyobozi Mr Kombi Nepa Nepa , ngo inyeshyamba za Maï-Maï zageraga nko kuri mirongo itanu (50) zitwaje imbunda zigera kuri mirongo itatu (30) , zikaba zikora ibikorwa byazo muri aka gace ziyobowe ku isonga na « Baraka », umuhungu wa Lolwako , wigeze kuba umuyobozi wa Maï-Maï. Uyu akaba yari yaragaragaye cyane muri Rejiyo(Region) ya Butembo hagati y’umwaka wa 2002 na 2003.
SETORA Janvier.