Nkuko byatangajwe na Minisitiri w’ubutabera mu gihugu cya Burkina Faso ngo Minisitiri w’Intebe w’igihugu cy’Ubufaransa , Édouard Philippe yashyize umukono ku itegeko teka ryo kohereza François Compaoré mu gihugu cye cya Bukina Faso.
Uyu François Compaoré ni umuvandimwe w’uwahoze ari Perezida w’igihugu cya Burkina Faso Blaise Compaoré.
Gushyira umukono kuri iri tegeko risaba ko yakoherezwa mu gihugu cye , byaturutse ku mpapuro mpuzamahanga yashyiriweho zimufata mu rwego rw’iperereza ku bwicanyi bwakorewe umunyamakuru Norbert Zongo mu mwaka wa 1998.
Ibi ngo ni nabyo byari byaremejwe na Perezida w’ubufaransa , Emmanuel Macron , igihe yari mu ruzinduko rw’akazi i Ouagadougou, umurwa mukuru w’igihugu cya Burkina Faso mu kwezi k’ Ugushyingo 2017.
Yagize ati « Ndizera ko ubusabe bwanyu bwo kohereza François Compaoré uba mugihugu cy’Ubufaransa bizashoboka kandi bizakorwa . » Mu myaka itatu ishize hakomeje kubaho uruhererekane rw’impapuro zisaba kumwohereza none bigeze ku musozo.
SETORA Janvier