Pasiteri Manywa na Pasiteri Theoneste Ntakirutimana baravugwaho guteza amakimbirane muri ADEPR Uganda
Mu nkuru Rwandatribune.com iherutse kubagezaho y’abanyarwanda 32 biganjemo Abapasiteri bari bamaze igihe bafungiwe muri Uganda bakazakoherezwa mu Rwanda, twari twababwiye ko hari bamwe bavugaga ko itorero rya ADEPR mu Rwanda ryanze kubakira, kugeza ubwo bamwe babonye mu Rwanda ubuzima butaboroheye basubira muri Uganda cyane ko imwe mu mitungo yabo bari barayigurishije.
Kuri ubu amakuru agera kuri Rwandatribune.com avugako mu bapasiteri 29 bazanywe ku mupaka w’u Rwanda na Uganda ,abapasiteri 18 aribo bamaze gusubirayo abandi nabo baheze mu gihirahiro, kuko Itorero ryabatumye rya ADEPR ritigeze ribakira.
Mu gihe aba bapasiteri basubira muri Uganda ariko ni nako bagerayo bakongera gufatwa bashinjwa ubutasi bakongera bagafungwa nkuko biherutse kugendekera uwitwa Pasiteri Maboko.
Ese iritotezwa ryatangiye rite?
Muri ADEPR ururembo rwa Uganda mu mwaka wa 2019 hatangiye kuvugwa ibibazo by’amakimbirane hagati ya Pasteri Manywa John ndetse na Pasiteri Theoneste Ntakirutimana , ibi bibazo bikaba bishingiye ku guhangana mu buyobozi bw’itorero no kurwanira imyanya bikaba byaratumye Abakirisitu ba ADEPR Uganda bacikamo ibice ndetse amakimbirane atoroshye muri iri torero yageze n’aho batangira gufungishanya bakoresheje urwego rw’ubutasirwa CMI.
Rev.Pasiteri Karangwa John yasize akongeje umuriro aho kuwuzimya nk’umushumba mukuru!
Umwe mu bapasiteri ba ADEPR Uganda waganiriye na Rwandatribune.com utarashatse ko amazina ye atanganzwa k’ubw’umutekano we yagize ati” Satani yakije umuriro muri bamwe mu bashumba bacu, Rev.Karangwa John niwe wari Umushumba w’ururembo rwa Uganda ariko mu makimbirane ya Pasiteri Manywa na Pasiteri Theoneste Ntakirutimana yabihagazemo nabi kubera ko yari inshuti ya Pasiteri Theoneste
mu gihe imbaga nini y’abakirisitu yari iherereye kuri Pasiteri Manywa, byabaye ngombwa ko Rev.Karangwa ahererera kuri Pasiteri Theoneste Ntakirutimana , Rev.Karangwa yahise yiyambaza bamwe mu bavandimwe be baba muri CMI batangira kwirara mu bakiristu bashyigikiye Pasiteri Manywa kimwe n’aba Pasiteri batavugaga rumwe nabo.
Ako kavuyo kamaze kuvuka aho kugirango Pastori Karangwa ashyirweho igitsure n’itorero rya ADEPR mu Rwanda ahubwo yagororewe kuba Umuvugizi wungirije w’itorero ADEPR mu Rwanda, naho Pasiteri Theoneste Ntakirutimana we ahabwa kuyobora Paruwase y aGakenke, mugihe Pasiteri Manywa yoherejwe kuba Umushumba I Nyagatare.
Kugeza ubu kandi abayoboke ba ADEPR Uganda baracyari mu itotezwa ryagereranyijwe n’igihe Umwami w’abami Kayizari Nero yatotezaga abakiristu, insengero zarafunzwe, abazisengeragamo bihakana Imana kugirango bakire abambari ba RNC,CMI na ISO inzegoz’ubutasi bwa Uganda.
Mu gushaka kumenya icyo Ubuyobozi bwa ADEPR mu Rwanda buvuga kuri iki kibazo ndetse n’ingamba bafite ku bayobozi bateza amakimbirane n’amacakubiri mu itorero, umunyamakuru wa Rwandatribune yavuganye n’Umuvugizi w’Itorero ADEPR mu Rwanda Bishop Ephrem Karuranga avugako ibibazo byabaye hagati ya Pasiteri Manywa na Pasiteri Theoneste Ntakirutimana byarangiye kuko ubu umwe akora ukwe undi agakora ukwe ko ntaho bashobora kongera guhurira.
Yakomeje avuga kandi ko hari ingamba ku bayobozi bazana amakimbirane mu itorerondetse no mu bakirisitu muri rusange gusa ngo biterwa n’umuntu ikosa yakoze niryo rituma itorero rimufatira igihano.
Ku ruhande rwa Pasiteri Manywa uvugwaho kugirana amakimbirane na Pasiteri Theoneste Ntakirutimana mu itorero ku murongo wa Telephone yabwiye umunyamakuru wa Rwandatribune ko ibyo bibazo ntakintu yabitangazaho kuko ngo we ntajya avugana n’Itangazamakuru.
Rwandatribune kandi yashatse kumenya icyo Pasiteri Theoneste Ntakirutimana avuga kuri iki kibazo cyo kuba barateje amakimbirane n’amacakubiri mu itorero bakigarukira mu Rwanda, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Rwandatribune.com yavuze ko ibyo bamuvugaho byose nta kuri kurimo ahubwo ko aria bantu bashaka kumusebya bafite ibindi bashaka kugeraho.
Bamwe mu ba Kiristu ba ADPER Uganda bashinja Ubuyobozi bukuru bwa ADEPR mu Rwanda uburangare mu bibazo bimwe na bimwe biba muri iri torero kandi bubizi ariko ntibubifatire ingamba cyangwa ngo bufatire ibihano bamwe mu bapasiteri bateza amakimbirane mu itorero cyane cyane mu kurwanira imyanya bakaba banasaba Leta y’u Rwanda kugira icyo ikora kugira ngo iki kibazo gikemuke muri iri torero.
Nyuzahayo Norbert