Kayumba Nyamwasa yanze kwitabira umuhango ngarukamwaka wo kwibuka Patrick Karegeya wabereye i Washington DC Muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika kuwa 29 Gashyantare 2020 .
Mu gihe Patrick Karegeya yari umwe mu basangirangendo be ndetse akaba yari n’inshuti ye magara dore ko bafatanyije gushinga umutwe w’iterabwoba wa RNC bagamije guhungabanya umutekano mu Rwanda.
Kutaboneka kwa Kayumba muri uyu muhango ngarukamwaka nyamara Kayumba ntiyari asanzwe abura mu bindi bihe byose byahuzaga abayoboke ba RNC, muri uyu muhango, ndetse akaba ari nawe wahabwaga ijambo nyamukuru.
Ibi bikaba byakomeje kwibazwa ho byinshi n’abayoboke ba RNC ndetse benshi ntibatinye kunenga Kayumba Nyamwasa kuri iyi myitwarire, doreko basanzwe bafata Patrick Karegeya nk’intwari ya RNC n’umuntu wari inshuti ya Kayumba by’umwihariko bityo ko atagakwiye kubura mu muhango wo kumwibuka kandi azi neza igihango bari bafitanye cyo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Icyakomeje gutangaza abayoboke ba RNC ni uko usibye kuba ubwe ataritabiriye uyu muhango ngo Kayumba yanamenyesheje abayoboke ba RNC ko batemerewe kwifatanya n’umuryango wa Patrick Karegeya mu gikorwa cyo kumwibuka ndetse abuza n’abayobozi bari muri komite nshingabikorwa ya RNC kutahakandagiza ikirenge nubwo Gervais Condo (umunyamabanga nshingabikorwa wa RNC) yaje kubitera utwatsi akajya kwifatanya na Lea Karegeya n’umuryango we mu gikorwa cyo kwibuka Karegeya .
Usibye Gervais Condo wahageze nawe ku giti cye nta wundi muyobozi wo muri RNC ya Kayumba wigeze ahakandagiza ikirenge nk’uko bari babisabwe na sebuja.
Ikindi cyakomeje gutera abayoboke ba RNC urujijo ni uburakari no gukomeza kwibaza ku myitwarire ya Kayumba Muri RNC ngo ni uko kuri uwo munsi wo kuwa 29/2/2020 barimo bibuka Karegeya, Kayumba Nyamwasa yigiriye kuri radiyo “Itahuka” isanzwe ivugira RNC mu kiganiro na Serge maze atangira kwivugira ibigwi bya Kizito Mihigo uheruka kwiyahura ariko ntiyagira icyo avuga ku musangirangendo we Patrick, cyangwa kumwibuka habe no kuvuga ibigwi bye kandi yari umuntu bahuje imigambi ndetse wari no kwisonga mu kumufasha gushinga Umutwe w’iterabwoba wa RNC .
Ngo Kayumba ntabwo yagakwiye guha agaciro Kizito kurusha Karegeya bari bahuje Imigambi ndetse banakoreraga hamwe akazi kamwe bafite n’intego imwe.
Mu muhango wabaye umwaka ushize bibuka Patrick Karegeya yagize ati:” Aho utari tuzahakubera, abana tuzababera ababyeyi, ikivi wasize tuzacyusa”.
Ibi bikaba byerekana ko Kayumba Nyamwasa ahuzagurika muri Politiki kuko ubu umwanzi we wa mbere ari Umuryango wa Nyakwigendera Patrick Karegeya.
Kayumba yaje guca bugeri bwa nyuma abicishije mu ihuriro ry’abagore bo muri RNC ku rubuga bise ” Women in RNC” yavuze ko gutabara Lea Karegeya ari ugutabara abayuda ko bagakwiye kumugendera kure kuko bo atari abayuda.
Ibi byose bikaba byerekana ko iri shyaka rya RNC ryamaze gucikamo kane dore ko ubu Leah Karegeya we n’igice cy’umuryango wa Ben Rutabana n’abakunzi babo bari mu ntambara zo gushinga Ishyaka rya RNC ivuguruye, mu gihe na Jean Paul Turayishimiye ari gushinga’ Ishyaka rye tutibagiwe na rubanda nyamuke rusigaye kuri Kayumba.
Hategekimana Jean Claude