Imirwano ihanganishije ingabo z’uBurundi n’umutwe wa RED Tabara ikomeje kugwamo abantu benshi muri Kivu y’Amajyepfo
Nk’uko isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri muri Gurupoma ya Kibirizi muri Teritwari ya Uvira ibivuga,imirwano ihanganishije ingabo z’uBurundi FNDB n’inyeshyamba za RED TABARA ikomeje kugwamo abantu benshi ndetse harimo n’abasivili b’Abanyekongo.
Iyi mirwano imaze iminsi 8 ikaba yaribasiye uduce twa Rubirizi na Kigoma ndetse no mu bice by’imisozi miremire,mu gihe ingabo za RED TABARA zigamba kuba zarishe abasilikare ba Leta y’u Burundi barenga icumi ariko Leta y’uBurundi yo ikaba yaranze kugira,icyo ibivugaho.
Umwe mu baturage utashatse ko amazina ye atangazwa utuye ahitwa Nyamitanga muri Komini Buganda,mu Ntara ya Cibitoki yabwiye Radio yo mu Burundi RPA ko ejo kuwa gatanu taliki ya 07 Mutarama 2021 yiboneye n’amaso imodoka ya gisilikare y’Imbangukiragutabara (ambulance)iri gupakira imirambo 8,ndetse n’inkomere 12,iyo mirambo yambukanywe uruzi rwa Rusizi ruhuza igihugu cy’uBurundi na Congo Kinshasa.
Uyu muturage kandi avuga ko abaturage kandi avuga ko abahinzi bari mu mirima yegereye umugezi wa Rusizi ,bahise birukanwa n’abasilikare b’UBurundi ndetse n’Imbonerakure .
washatse kumenya icyo ubuyobozi bw’ ingabo za leta ya Congo FARDC bubivugaho,kuri telephone tuvugana n’umuvugizi w’ingabo muri Kivu y’amajyepfo Maj.Dieudonne Kasereka ,atubwirako nta makuru menshi afite ku bijyanye n’ibiri kubera muri ako karere gusa ko hari imirwano yari ihamaze iminsi ihanganishije inyeshyamba z’Abanyamahanga.
Uwineza Adeline