Umukire wa mbere uyoboye urutonde rw’abatunze agatubutse ku Isi, Elon Musk yataganje ko abaye asubitse kugura urubuga nkoranyambaga rwa Twitter.
Uyu mukire wari wasinye amasezerano y’ibanze yo kugura Twitter kuri Miliyari 44 $, yafashe icyemezo cyo kuba ahagaritse iyi gahunda yo kugura uru rubuga nkoranyambaga.
Yatangaje ko impamvu ari ukuba imibare itangazwa na Twitter ya konti za baringa (Fake accounts) itizewe.
Ni nyuma y’uko raporo y’igihembwe ya Twitter yagaragaje ko abafite izi konti za baringa, babarirwa munsi ya 5% mu gihe Elon Musk we avuga ko iyi mibare ari micye cyane.
Yavuze ko abaye ahagaritse iyi gahunda yo kugura konti kubera impungenge z’aya makuru y’imibare avuga ko atizeye.
Yagize ati “Iyi gahunda ibaye mu gihe hagitegerejwe ikigaragaza ko izo konti zibarirwa munsi ya 5%.”
Uyu mukire yatangaje ibi kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022 mu gihe benshi bari bazi ko iyi gahunda igeze kure.
Elon Musk yakunze kuvuga ko agiye kuvugurura uru rubuga nkoranyambaga rwa Twitter kugira ngo arubyaze umusaruro ushimishije.
RWANDATRIBUNE.COM