Abaturage baturiye ishyamba ry’I Kibira mu ntara ya Cibitoke baratabaza Leta kubera inyeshyamba za FLN zikomeje kubahohotera , kuburyo bamwe mubaturage ubu batangiye guhunga.
Abaturage bakomeje bavugab ko bakeneye umutekano kuko izi nyeshyamba zibabuza umutekano ,umunsi kuwundi kuko baza kubasaba ibyo kurya cyangwa se kubyihereza. Ibi byatumye Guverineri w’intara ya Cibitoke atangaza ko uzafatwa wese afatanya n’izi nyeshyamba azabihanirwa kuburyo bw’intangarugero.
Amakuru atangazwa n’igisirikare cy’u Burundi avuga ko umutwe w’inyeshyamba wa FLN ( National Liberation Front ) zikomoka mu Rwanda zifite ikicaro mu Kibira hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi.
Umwe mu baturage batuye muri aka karere avuga ko izi nyeshyamba zikomeje kubakorera ubujura butandukanye , kenshi baba bifatanije n’Imbonerakure. Yongeye ho ko barembejwe n’ibi bisambo kuko imirima yabo bo batakigera mo ahubwo yisarurirwa n’izo nkeshyamba zifatanya n’Imbonera kure.
Imbonerakure z’i Burundi
Umuyobozi wo mu nzego z’ibanze,we yatangaje ko yiyamye abacuruzi bafatanya n’izi nyeshya. Yakomeje kandi atangaza ko barambiwe guhora batabaza inzego z’umutekano nyamara zidakora.
Bakomeje kandi baghamagarira ingabo z’igihugu kurwanya izi nyeshyamba zimaze imyaka irenga 6 zikambitse muri aka gace.
Inyeshyamba za FNL ziboneka muri komini Mabayi
Izi nyeshyamba ziherereye muri komini ya Mabayi na Bukinanyana, buri munsi baba bari gutembera mu mihanda itandukanye berekeza ku masoko mu mamodoka yabo nyamara ntawe ubavuga ho, Leta yakagombye gushakira umuti iki kibazo.
Bamwe mubaturage bemeza ko bahisemo guhunga kuko babona izi nyeshyamba zidegembya ntakibazo
Umuyobozi wa komini Mabayi yerekana ko aya makuru bayamenye kandi yaburiye abayobozi bamwe bakorana n’izi nyeshyamba anongera ho ko babiri muri bo bashinjwa gukorana n’izo nyeshyamba, bamaze igihe muri gereza nkuru ya Mpimba. Hari gutegurwa uburyo bwiza bwo guhashya izi nyeshyamba.
Ibiro bya Komini Mabayi
Umwe mubasirikare bakuru b’u Burundi ukorera muri iri shyamba yavuze ko FDNB (Ingabo z’igihugu z’u Burundi) zoherejwe muri iri shyamba rinini kugira ngo zikurikirane izo nyeshyamba.yanasabye abaturage gutanga raporo ku byo babonye byahungabanya umutekano ibyari byo byose.
K’uruhande rwa Guverineri w’intara ya Cibitoke we yasabyeabayobozi ba komini Mabayi na Bukinanyana ndetse n’abashinzwe umutekano bose gukora cyane kugira ngo barwanye uyu mutwe w’inyeshyamba uri gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage, bakaba bashobora no gushyira mu kaga umubano w’u Rwanda n’igihugu cyacu wari utangiye kujya mu buryo.
Umuhoza Yves