Imitwe y’inyeshyamba irimo FDLR, Nyatura, bongeye gutemagura Inka z’abaturage bavuga ururimi rw’ikinyarwanda muri Notabilite ya Nyakigano, muri Localite ya Kinyefu, Gurupoma ya Ufamando I, muri Teritwari ya Masisi, collectivite ya Bahunde mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Inka zatemaguwe zirenga 10, zose ni iza abaturage bavuga ururimi rw’ikinyarwanda nk’uko amakuru abivuga.izi nka zatemaguwe ubwo zari ku musozi wa Nyakigano maze ziza guhura nabo bagizi ba nabi basanzwe bakorana byahafi n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC).
Bazitemaguye bakoresheje imipanga( imihoro). Zimwe muri izo nka bazikomerekeje kuko inyinshi bazitemye ibitsi izindi bazikata imirizo, izindi nazo bazikata amacebe yazo.
Umubare w’inka zapfuye ushobora kwiyongera kuko abashumba bazo, bavuze ko izapfuye ari nyinshi, kuko izapfaga bahitaga bajyana inyama zazo bakajya kuzirya.
Uyu mutwe wa FDLR na Nyatura, basanzwe bakorana byahafi n’ingabo za FARDC, ibi byo gutema Inka z’abavuga ururimi rw’ikinyarwanda no kuziba n’ibikorwa bamazemo igihe kirekire. Izi nyeshyamba zikomeza kugirira nabi abavuga ururimi rw’ikinyarwanda mu rwego rwo gushaka kubirukana k’ubutaka bwa Congo.
Mu mpera z’ uyu mwaka wa 2023 muri ibi bice byo muri Teritwari ya Masisi, bariya barwanyi ba FDLR na Nyatura bishe Inka z’abatutsi zibarigwa muri magana ane(400). Kugeza ubu ntacyo leta ya Kinshasa irabitangazaho.
Tubibutseko mu nka zatemaguwe harimo n’izuwitwa Benimana w’umugesera.
Uwineza Adeline