Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 urwanya leta ya Congo Kinshasa bwihanganishije abaturage batuye mu mujyi wa Goma bakomeje kwicwa n’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa.
Inyandiko za Lawrence Kanyuka zikomeza zivuga ko ubuyobozi bwa M23 bukangurira amahanga kudaceceka mu gihe abaturage babangamiwe na leta mbi ya Félix Tshisekedi. Yagize ati: “Twamaganye rwose guceceka kw’amahanga, n’ubutegetsi bubi bukomeje kubangamira uburenganzira bw’abaturage bacu.”
Yongeyeho Ati: “Turahamagarira ibitangaza makuru byo mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga gutangaza ububi bw’Ingabo za DRC. Turahamagarira imiryango mpuzamahanga kudaceceka mu gihe abenegihugu ba Congo babuzwa uburenganzira bwabo bwo kubaho. Abaturage ba Goma bagomba guhabwa ubutabera.”
Iz’i nyandiko zisoza zivuga ko “M23 yifatanije n’abenegihugu ba Goma mu guharanira gushaka ubutabera no gushakira akarere amahoro hakurikijwe icyerekezo cy’abenegihugu no kugarura icyubahiro cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.”
Rwandatribune.com