Sositeye sivile yo muri Kivu y’amajyaruguru muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko nibura abantu 200 aribo bamaze kumenyekana ko bishwe ni nyeshyemba za ADF muri teritwari ya Lubero na Beni ubu bwicanyi bukaba nibura bubarurwa mugihe kingana n’ukwezi.
Uyobora iyi sositeye sivile ibi yabitangaje ubwo bari mu nama y’umutekano muri aka gace,uyu naba baturage bijujutira kuba ntacyo leta iri gukora ngo ibi bikorwa bigagarara mugihe hari kwica abanyekongo ndetse abandi bagashimutwa dore ko hari n’amazu yabo atwikwa.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Okapi cya ONI cyandikirwa hariya muri Congo kivuga ko kubera izi mpamvu z’umutekano muke byatumye benshi bava mubyabo bajyanwa ahantu bizeye ko nibura umutekano wabo urinzwe,
Umwe mu bayobozi bo muri sositeye sivile ya Beni witwa Pepin Kavota yabwiye abaturage guhagarara bagahangana n’ibi byihebe mu rwego rwo kurengera amagara yabo yagize ati”buri muturage wese ukuze agomba kwicara yiteguye kurwana Kandi akemera gufatanya na Wazalendo kurwego rwo guhashya aba bicanyi”.
Imibare igaragazwa na sositeye sivile yaha Beni igaragaza ko nibura mucyumweru hapfa abaturage 40 bishwe na ADF umutwe ugendera ku mahame ya Islam utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda.
Alphered NTAKIRUTIMANA
Rwandatribune.com