Mu ruzinduko Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda aherutse kugirira mu Ishuri rya Wisdom School, mu Ntara y’ Amajyaruguru Akarere ka Musanze, Ambasaderi Wang Xuekun n’Abo barikumwe bashimye umurava wiri Shuri mu kwigisha ururimi rw’Igishinwa ku rwego rushimishije aryizeza ubufasha mu buryo bwo gukomeza guteza imbere ururimi rw’Igishinwa n’uburezi bufite Ireme.
Muri Uru ruzinduko rw’Akazi, Ambasaderi Wang Xuekun yavuze ko ari igitangaza kubona urwego Abanyeshuri ba Wisdom School bagezeho mu kuvuga ururimi rw’Igishinwa, Ibi bya muteye kwemerera Wisdom Schools imikoranire isesuye, yaba ari ukubaha amahugurwa, imfashanyigisho, n’ibindi byose bikenewe kugirango Uru rurimi rwogere mu Rwanda byumwihariko mu karere Ka Musanze.
Yagize ati”Twishimiye kubona urwego Abanyeshuri ba Wisdom Schools bagezeho, mu gukoresha ururimi rw’Igishinwa, turashaka gushyigikira irishuri, no gukomeza guteza imbere uyu mugi wa Musanze.
- Kwamamaza -
Tuboneyeho gushishikariza abantu kwiga igishinwa ibi bizatuma tugira imishinga myinshi y’ishoramari muri Musanze, ishingiye kubucuruzi kuko igishinwa tugifata nk’Inzira nziza iduhuza n’Urwanda. Tuzakomeza KANDI kubafasha uko bishoboka ku buryo binyuze mu Bana bato ba Wisdom Schools igishinwa kizagera henshi.
Nduwayezu Elie ni Umuyobozi mukuru wa Wisdom ari nawe washinze Iri shuri, yasabye Wang Xuekun ibintu 5 nk’Ibyifuzo birimo kwemerera Abanyeshuri n’Abarimu bo muri Wisdom Schools kubona Visa bagasura amashuri yo mu bushinywa, kwemerera Abanyeshuri barangije muri Wisdom kujya bakomereza amasomo yabo muri Kaminuza nziza zo mu bushinwa, kubona imfashanyigisho z’Ururimi rw’Igishinwa, gutozwa umuco w’Igihugu cy’Ubushinywa nko gutegura amafunguro, imikino yaho,no Kuba Musanze yaba Ihuriro ryigishirizwamo ururimi rw’Igishinwa.
- Kwamamaza -
Ibi uyu muyobozi yabivuze mu rwegorwo kugira ngo umubare wabamenya Uru rurimi rw’Igishinwa urusheho kwiyongera kugira ngo umubare w’ Abanyarwa bakenera abasemuzi mu bucuruzi bakorera mu bushinwa ugabanuke cyane ko bavuga ko bibahenda.
Uyu Muyobozi yashoje avuga ko atabona uko agaragaza ibyishimo bye nkuko biri mu mutima bitewe nuru Ruzinduko rwa Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda Wang Xuekun, anavugako byose ari Umusaruro W’Imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Paul Kagame uhora ushakira Abanyawanda ibyiza.
Yagize ati”Ni Ibyagaciro kubona Wisdom Schools twakiriye Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda Ibi bitwereka ko Perezida Wacu Paul Kagame atubanira neza, kwigisha Uru Rimini rw’Igishinwa ni amahirwe ageretse kuyandi dufite, Kandi hari byinshi Yatwemereye, bigiye kudufasha kuba inzira nziza ihuza Urwanda n’Ubushinywa, tugiye Kandi kurushaho gukora cyane kugirango Amahirwe twemerewe
ntazadupfire ubusa”.
Bamwe mubanyeshuri biga muri Wisdom Schools bavuze ko kwiga ururimi rw’Igishinwa ari iby’ igiciro ntagereranywa kuko Igishinwa ari ururimi rukoreshwa n’Umubare mu nini ku Isi, cyane ko Abashinwa bagaragara mu Mirimo myinshi hirya no hino ku Isi ndetse no mu Rwanda kuko kumvikana nabo mu rurimi rwabo biza ari Mahwi!!!
- Kwamamaza -
Nuhawenimana Jeannette Na Muvunyi Frank Bagize bati”Kwiga Igishinwa ni Ingirakamaro mu buzima bwacu bwa buri musi by’Umwihariko kuritwe Rwanda rwejo. Bizatworohera ni tugira amahirwe yo gukomeza amashuri yacu mu Bushinwa. ”
Igishinwa ni ururimi rukoreshwa n’abantu benshi ku Isi, bitew n’Umubare mu nini w’Abarenga Miliyali 1. 4 batuye igihugu cy’Ubushinywa bagenda bakwirakwira hiryano hino ku isi..
Rwandatribune.com
Mukamana Charlotte