Igisirikari cya Ukraine cyashenye ikiraro cy’ingenzi cyo ku ruzi rwa Seym, mu gihe ikomeje igitero cyayo mu karere ka Kursk mu gihugu cy’ u Burusiya.
Iryo teme ryakoreshwaga n’Uburusiya mu kugeza ibikoresho ku basirikare babwo ndetse isenywa ryaryo rishobora kubangamira ibikorwa byabwo kuko byatumye agace kamwe k’akarere kari hafi y’umujyi wa Glushkovo cyatumye ubu kadashobora kugerwamo.
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko ingabo za Ukraine zirimo kongerera imbaraga ibirindiro byazo mu karere ka Kursk, avuga ko ubutaka zigaruriye ari ikigega cy’ingurane, yumvikanisha ko bushobora guhererekanywa n’Uburusiya na bwo bugatanga uturere bwigaruriye twa Ukraine.
Icyo gitero cya Ukraine gitunguranye cyambukiranya umupaka cyatumye abantu barenga 120,000 bahunga bajya ahatekanye.
Ariko mu gihe Ukraine ivuga ko ikomeje gufata ubutaka, yakomeje kuvuga ko itifuza kwigarurira ubutaka bw’Uburusiya.
Podolyak yavuze ko imwe mu ntego bashaka kugeraho muri iki gitero mu Burusiya ari ugutuma Uburusiya bujya mu biganiro “mu buryo bwacu bwite tubyifuzamo”.
Yanditse ku rubuga nkoranyambaga X ati: “Mu karere ka Kursk, dushobora kubona neza ukuntu igikoresho cya gisirikare kirimo gukoreshwa neza mu kumvisha Uburusiya kwinjira mu nzira iboneye y’ibiganiro.”
Yongeyeho ko Ukraine ishoboye “uburyo bw’ingirakamaro bwo guhatira” kujya mu biganiro.
Ku wa gatanu, umugaba mukuru w’ingabo za Ukraine, Koloneli Jenerali Oleksandr Syrsky, yavuze ko icyo gitero cyateye indi ntambwe.
Muri videwo yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga, yabwiye Perezida Zelensky ati: “Ingabo zo mu itsinda riri mu gitero zikomeje kurwana ndetse zateye intambwe mu duce tumwe iri hagati ya kilometero imwe n’eshatu zerekeza ku mwanzi.”
Syrsky yavuze ko afite icyizere cyo gufata “imfungwa nyinshi” ku rugamba mu cyaro cya Mala Loknya, kiri mu ntera ya kilometero hafi 13 uvuye ku mupaka.
Mu gihe gutera intambwe kwa Ukraine gukomeje, abategetsi bo mu karere ka Belgorod mu Burusiya gahana imbibi na Ukraine, bavuze ko guhera ku wa mbere bazahungisha abatuye mu byaro bitanu.
Ariko, mu gihe Ukraine ikomeje kwinjira imbere ku butaka bwo mu burengerazuba bw’Uburusiya, abasirikare b’Uburusiya na bo bakomeje gutera intambwe mu burasirazuba bwa Ukraine.
Ku wa gatanu, Uburusiya bwavuze ko ingabo zabwo zafashe umujyi wa Serhiivka. Uwo ni wo wa vuba aha mu rukurikirane rw’imijyi ingabo z’Uburusiya zigaruriye mu byumweru bya vuba aha bishize.
Uko gutera intambwe kwa vuba aha gutumye Uburusiya burushaho kwegera umujyi wa Pokrovsk, ihuriro ry’ingenzi cyane ry’ibikoresho riri ku muhanda munini unyuzwamo ibikoresho by’ingabo za Ukraine mu rugamba rwo mu burasirazuba.
Umujyi wa Pokrovsk uri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’akarere ka Donetsk kigaruriwe n’Uburusiya, karashweho na Ukraine guhera ku wa gatanu mu gitondo, bituma abasivile benshi bakomereka.
Ubutumwa bwo ku wa kane bwa Sergiy Dobryak, umukuru w’ubutegetsi bwa gisirikare bw’uwo mujyi, bwashishikarije abantu guhunga kuko Uburusiya bwari burimo “gusatira byihuse ibice byo mu nkengero”.
Rwandatribune.com