Urugereko rw’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwahawe kurangiza imanza z’insigarira IRMCT rumaze gutangaza ko kuwa 11 Ukuboza 2024 aribwo ruzasuzuma niba Kabuga yarekurwa cyangwa akaguma muri Gereza
Urugereko rw’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwahawe kurangiza imanza z’insigarira [IRMCT], rwatangaje ko ku wa 11 Ukuboza 2024, ari bwo Inteko iburanisha urubanza rwa Kabuga Félicien izahura mu kwiga ku kibazo cy’ifungurwa rye.
Muri Nzeri mu 2022 ni bwo Kabuga wari umwe mu banyemari bakomeye mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yatangiye kuburanishwa mu mizi i La Haye mu Buholandi, aho afungiye.
Umucamanza Mukuru Iain Bonomy yavuze ko ubwo hazaba hasuzumwa ikibazo cy’irekurwa rya Kabuga ukekwaho kuba mu bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi, urukiko rukwiye kumva impande zombi ku kibazo cyose cyazamurwa kijyanye n’urubanza cyangwa irekurwa rye.
Yavuze ko kubera imbaraga nke, Kabuga ashobora gukurikirana ibizavugirwa muri uru rubanza hifashishijwe ikoranabuhanga naramuka abyifuje.
Kabuga wari umaze imyaka irenga 20 yihisha ubutabera, yatawe muri yombi na Polisi y’u Bufaransa tariki ya 16 Gicurasi 2020, akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, guhamagarira abantu gukora Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside, ubuhotozi n’ibindi.
Tariki ya 7 Kanama 2023, Urugereko rw’Ubujurire rwa IRMCT rwafashe umwanzuro wo kutaburanisha Kabuga, kubera uburwayi bwo mu mutwe bukomeye bwatumye abura ubushobozi bwo kugira uruhare rufatika mu rubanza rwe.
Icyo gihe uru rugereko rwari rwanzuye ko Kabuga azafungurwa mu gihe azaba yabonye igihugu kimwakira.
Umucamanza Bonomy yagaragaje ko Kabuga yari yarandikiye ibihugu bitandukanye abisaba kuzamwakira naramuka arekuwe, ariko ngo na magingo aya nta na kimwe muri byo kiramusubiza.
Abasesenguzi mu by’amategeko bavuga ko raporo zatanzwe n’impuguke z’abaganga ziha amahirwe menshi Kabuga Felicien yo kuba atagikurinwe n’ubutabera kubera intege z’umubiri .
Icyitegetse Frolentine
Rwandatribune