Intambara iri guhuza umutwe w’inyeshyamba wa M23 n’ingabo za Leta ya Congo hamwe n’abo bafatanije, yahinduye isura, kuko inyeshyamba zitandukanye zirimo FDLR umutwe w’inyeshyamba wakomotse mu Rwanda, uyu mutwe ukaba umaze igihe uhanganye na M23 n’ubwo iteka uko uteye utsindwa ibintu inyeshyamba za Nyatura ziri kuryoza abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi
Impunzi zituruka muri Masisi na Rutshuru nti zisiba kwiyongera zihungira mu Rwanda, izindi zigahungira mubice bitandukanye bikikije Congo birimo n’igihugu cya Uganda, bavuga ko bari guhohoterwa muburyo butandukanye ndetse bakanemeza ko bamwe bo mu miryango yabo bishwe n’abasirikare bakomotse k’urugamba bavuga ko bari kwihimura.
Umwe mu mitwe yihishe inyuma y’ubu bwicanyi bw’abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi bo muri aka gace ni FDLR yaturutse mu Rwanda ikoze Jenoside ikaba igifite iyo ngenga bitekerezo y’amoko. Bamwe mubahoze muri uyu mutwe twaganiriye bemeza ko iyo izi nyeshyamba zihagurutse zimutse cyangwa se zihunze, aho zisanze umututsi hose zihita zimwikiza zivuga ko ariwe mwanzi wabo wa mbere.
Inyeshyamba za Nyatyra abazungu
Usibye FDLR hari n’indi mitwe yagiye ishingwa n’abo muri izi nyeshyamba , aba nabo bahiga umututsi nk’uko umuhigi ahiga inyamaswa, muri bo twavuga nka Nyatura Abazungu ku isonga APSLC n’indi mitwe myinshi igendera ku moko yashyizwemo na FDLR.
Abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi iyo bumvise ko FDLR yahuye na M23 batangira gushaka aho bihisha kuko baba bazi ko M23 nitsinda barahura n’akaga katagira ingano.
Umuhoza Yves