Abantu bagera kuri 400 biganjemo urubyiruko, bari bagiye gucuruzwa mu bihugu byo hanze nibo bamaze kurukorwa .
Ni ibyatangajwe n’umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Rtd General James Kabarebe ,ku mugoroba wo kuya 26 Ukwakira 2023.
Rtd Gen Jemas Kabarebe ,yavuze ko abamaze gufatirwa ku mupaka bagiye kwambuka ari 400, benshi muri aba bakavuga ko bagiye muri Tanzania ,ariko ngo hakorwa isuzuma hifashishijwe amaterefone yabo ,bikaza kugaragara ko bari bagiye mu gihugu cya Oman.
Kugeza ubu, ibihugu nka Oman na Arabia na Saudite, nibyo bishyirwa mu majwi cyane ko bikorerwamo ubucuruzi bw’abantu .
Ibi byatumye mu Rwanda , hajayaho gahunda yo kurwanya icuruzwa ry’abantu (human trafficking) hagamijwe kubikumira ,mu rwego rwo kurengera uburenganzira bwa muntu,dore ko bikorwa hifashishijwe amayeri menshi, nko kwizezwa akazi, ubukire, n’ibindi.
Kugeza ubu, abamaze kuba bakwaka ibyangombwa byo gutaha bagasubira mu bihugu bavuyemo, harimo 32 bari mu gihugu cya Oman mugihe abamaze kugerayo bagera ku ari 1780, nk’uko byagaragajwe na komisiyo ya Sena ishinzwe ububanyi n’amahanga,ubutwererane n’umutekano,yashimangiye ko aba bantu, bashobora kuba baragiyeyo binyuze mu buryo budakurikije amategeko.
Niyonkuru Florentine