Uburasirazuba bwa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo,ni agace kibasiwe n’imitwe yitwaje intwaro, ari nayo nkomoko y’umutekano muke ubarizwa muri aka gace, ndetse n’abasize bakase imipaka muri Afurika bo nkomoko y’umutekano muke uri muri aka karere, ndetse bakaba bari bakwiriye kubibazwa.
Mu gihe cy’ubukoroni bwakozwe n’abazungu bari baje baturutse mu burayi bakoze byinshi birimo no gukata imipaka y’ibihugu bari bagiye barimo bitewe n’inyungu bari bagiye bafite mo. Ibi ninabyo byabaye kubihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari,aho imipaka yakaswe imiryango igatatana, ibihugu bimwe nabimwe bibura uturere byari bifite icyaje kuba inkomoko y’ubushyamirane bw’amoko n’abatavuga ururimi rumwe cyane cyane DRC.
U Rwanda rwabuze igice kinini cy’ubutaka ndetse n’abari babutuyeho cyomekwa kuri DRC, bityo abari muri ako gace bakomeje kuvuga ururimi bari basanzwe bavuga. Icyakora ikibazo cy’abavuga ururimi rw’ikinyarwanda baba muri iki gihugu kubera impamvu y’uko ariho bisanze mugihe cyo gukata imipaka, ubu bari kubiryozwa mugihe byakabaye bibazwa abakase imipaka.
Ibibazo kandi by’umutekano muke ubarizwa muri DRC kandi byenyegezwa n’ikibazo cy’imiyoborere mibi y’abashinzwe kurebera imbaga nyamwinshi y’abaturage ba DRC.
Akenshi abategetsi ba DRC nk’uko bigarukwaho n’abahanga mu byapolitiki, aho bavuga ko abinjiye kubutegetsi bwa Congo buri wese aharanira kwihaza aho kwita kubaturage baba bashinzwe kureberera.
Ibi ni nabyo abenshi baheraho bavuga ko abakase imipaka aribo bakabaye babazwa iby’ikibazo cya DRC , aho kugira ngo bibazwe u Rwanda.
Uwineza Adeline