Bamwe mu bafite ubumenyi mu byo kwita ku barwayi bakeneye umwuka wa oxygen, bagera kuri 68 baturutse mu bitaro bitandukanye bya Leta y’u Rwanda , bahawe ubumenyi bubongerera ubushobozi mu kugoboka ukeneye uwo mwuka, hifashishijwe imashini zabugenewe( PSA medical oxygen Plant).
Ni amahugurwa yari amaze icyumweru yateguwe n’ikigo Build Health International (BHI) , agamije kongerera ubumenyi abayitabiye mu rwego rwo kubafasha kumenya gutanga servisi nziza, zirebana no kongerera umwuka abarwayi bawukenye no kuba babasha gukora izo mashini mu gihe zigize ikibazo cya tekinike.
Murekatete Pacifique ukora ku bitaro bya Gihundwe mu Karere ka Rusizi mu bijyanye n’ubuvuzi bwongera umwuka (Biomedical Technician), avuga ko amahugurwa bahawe mu gukoresha izo mashini azabafasha kurushaho gutanga serivisi inoze.
Ati” Mbere yo guhabwa amahugurwa ,nta bumenyi buhagije twari dufite. mu byo twiga harimo gukora imashini zitanga umwuka mu gihe zagize ikibazo cya tekinike (Maintenance). Twibanze kuri bimwe mu byuma bigize izo machini bita cillenders n’amacupa yo gushyiramo oxygen. Ntabwo nari nzi urwo ruganda, ( rutanga umwuka) narubonye banyohereje kurukoraho.
Ubumenyi nari mfite bwari hasi cyane mu gukoresha PSA oxygen Plant, twakoreshaga amacupa bisanzwe, tugaha abarwayi umwuka tuwukuye hanze ariko mu gihe uruganda ruhari , tuzabasha kugabanya oxygen hanze.”
Muhirwa GadLee , umutekinisiye mu kigo Build Health International (BHI) , avuga ko amahugurwa batanze azatanga umusaruro ki bayitabiye
Ati:” Amahugurwa twahaye abakora ku bigo bitandukaye muri serivise itanga umwuka kwa muganga , azabafasha gukurikirana neza ubuzima bw’umurwayi ukeneye umwuka no gukora imashini zitanga umwuka igihe zagize ikibazo.”
Andrew L. Johnston, umuyobozi Mukuru ushinzwe Medical Oxygen Education And Training mu kigo Build Health International ( BHI ), avuga ko abatekinisiye bahawe aya mahugurwa bose hamwe ari 69 ,ariko bakaba barahuguwe mu byiciro bitandukanye.
Avuga ko mu cyumweru cya mbere, bahuguye abagera kuri 21, icyumweru cya kabiri bahugura abagera kuri 20 mu gihe abagera kuri 28 bahuguwe mu cyumweru cya gatatu.”
Akomeza avuga ko mu gutegura aya mahugurwa, bari bagamije kongerera ubumenyi abakora muri serivisi zo gutanga umwuka wa oxygen kwa muganga.
Ati” Aya mahugurwa twayateguye mu rwego rwo gufasha abatekinisiye n’abenjeniyeri (Engineers) bakorera mu Bitaro bitandukanye , kugira ubumenyi buhagije mu gukoresha imashini zitanga umwuka, PSA medical oxygen Plant.”
Andrew L. Johnston , akomeza agira ati: “Mu gihe cya covid-19 , mu Rwanda haguzwe imashini nyinshi zitanga umwuka wa oxygen , ariko izi mashini ziba zisaba ubumenyi buhambaye. Nka BHI kubera ko dufite ubunararibonye muri izo mashini zitandukanye, niyo mpamvu twahuguye aba batekinisiye kugira ngo bajye bita kuri izo mashini.
Ku bufatanye na RBC, twaje gutanga ubufasha mu guhugura abatekinisiye n’abenjeniyeri mu gukoresha izo mashini.”
Umutesi Francine umukozi wa RBC ushinzwe inyubako n’ibikoresho byo kwa muganga , avuga ko ubumenyi abahuguwe bahawe, buzabafasha gutanga umwuka uri ku bipimo byizewe.
Ati” Dufite abantu bageze kuri 68 bahawe amahugurwa, tukaba twarakoze ubufatanye n’ibindi bigo ngo iki gikorwa gikorwe muri Biomedical engineering. Ni ubumenyi bukiza mu Rwanda kandi budafitwe n’ubonetse wese.
Intego ni uko abarwayi bo kwa muganga barembye, babasha kubona umwuka wa oxygen ku rugero rwiza , rwemewe n’ibipimo Mpuzamahanga .”
Build Health International (BHI), ivuga ko ifite gahunda yo gukomeza guhugura abatekinisiye n’abenjeniyeri bo ku bitaro bitandukanye, kugira ngo babashe kugoboka abarwayi bakenye iyo serivisi.
Nkundiye Eric Bertrand