Abandi basirikare b’u Burundi boherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’icyumweru kimwe n’igice hari abandi b’iki Gihugu bagiyeyo.
Aba basirikare b’u Burundi bageze i Goma muri RDCongo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 ndetse no kuri uyu wa Kane tariki 16 Werurwe 2023.
Byemejwe kandi n’itsinda ry’ingabo rizwi nka EACRF ry’abasirikare bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bwo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.
Ubuyobozi bw’iri tsinda buvuga ko aba basirikare b’inyongera b’u Burundi bazahita basanga bagenzi babo bamaze koherezwa i Sake muri Masisi.
EACRF ikomeza igira iti “Koherezwa kwabo mu bice bya Kirolirwe na Kitshana bizatuma hakomeza kubaho urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.”
Tariki 05 Werurwe 2023 u Burundi bwari bwohereje abasirikare 100 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagiyeyo mu byiciro bibiri, birimo icy’abasirikare 30 batwawe n’indege ndetse n’abandi 70 batwawe n’imodoka zanyuze ku mupaka uhiza u Rwanda na RDCongo.
RWANDATRIBUNE.COM