Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bazindukiye mu myigaragarambyo bitewe n’akarengane gakomeje gukorerwa bamwe mu baturage batuye mu misozi miremire ya Minembwe.Iyi myigaragambyo yabereye mu murwa mukuru w’igihugu cya Norway
Abanyamulenge bakomeje gushyira mu majwi imitwe yitwaje intwaro kuba iri mu mugambi wo kubangaza ikabakura muri gakondo yabo.Aba bavuga ko muri iyi mirwano hamaze kwangirikira byinshi ndetse n’abantu batari bake bakaba bamaze kuhasiga ubuzima,abandi bagakurwa mu byabo.
Ikibazo cyamenyeshejwe leta ya Congo Kinshasa nyamara yohereje ingabo ariko nako isimburanya n’abatware b’ ingabo mu karere k’imisozi miremire ya Fizi, Mwenga, ndetse na Itombwe ariko umutekano ukaba utaragaruka ahubwo ikibazo kikarushaho kuba urusobe.
Byumwihariko abanyamulenge bakomeje gutakambira inzego zitandukaye zirimo iz’imbere mu gihugu ndetse no hanze mu rwego rwo kumvikanisha ikibazo cyabo. Abanyamulenge batuye mu gihugu cya Norway k’umugabane w’uburaya bahisemo kuzindukira ku nteko nshingamategeko y’icyo gihugu
umuyobozi wabo Ntarambirwa Alexis yat angaje ko icyabajyanye ari ugusaba ubuvugizi ku kibazo bahuye nacyo, gusabira abaturage bari mu bibazo gufashwa mu buryo bw’ibikoresho by’ibanze harimo n’ibyo kurya.
Alexis Ntarambirwa yavuze ko umwe mu badepitke ukomoka mu ishyaka rya Venstre, uzwi kw’izina rya Ketil Kjenseth, yakiriye urwandiko rwari rukubiyemo ibibazo byabo kandi ko azarugeza ku bandi. Ketil yabashimiye kuba babashije kubamenyesha ikibazo uko giteye kandi bakaba babyitwayemo neza.
Iki kibazo kigiye kumara hafi imyaka itatu gitangiye.Ni ikibazo cyabaye urusobe ubwo imitwe yitwaje intwaro yabyivangagamo. (Ambien) Umutwe wakomeje gushyirwa mu majwi cyane ni RED Tabara, akaba ari umutwe urwanya ubutegetsi bwa leta y’u Burundi.
HABUMUGISHA Vincent