Umutwe wa M23 wemeje ko hari abasirikare ba FARDC benshi bagiye batoroka bakaza mu bice bigenzurwa nayo, ubu bakaba bamaze kwakirwa nk’abasirikare ba M23 bashya.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune kuri iyu wa 17 Ukwakira 2022, Maj Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 mubya gisirikare yatangaje ko FARDC ikomeje gutakaza amaboko y’abasirikare bayo harimo n’abo ku rwego rwa Colonel bahisemo kwiyunga na M23 ubu bakaba babarizwa mu barwanyi ba M23.
Yagize ati:”Kugeza ubu tumaze kwakira abasirikare ba FARDC bagera kuri 357 barimo na Col Byamungu Bernard batorotse bakaza kutwiyungaho ubu bambaye impuzankano za M23 .”
Maj Willy akomeza avuga ko aba basirikare bataje imbokoboko ngo kuko banazanye imbunda n’amasasu yazo byose babishikiriza Ubuyobozi bukuru bwa M23.
Yongeyeho ko impamvu ibatera gutoroka igisirikare bakaza kwiyunga na M23, ari imiyoborere mibi y’abayobozi ba FARDC bikundira ubuzima bwiza no gutembera mu ma modoka ahenze ,ariko nti bite ku basirikare bato babayeho mu buzima bugoye ndetse ngo rimwe na rimwe no kubona agashahara kabo bikaba bikunze kugorana cyane bitewe n’uko hari menshi anyererzwa n’Abayobozi bakuru mu ngabo za FARDC bigatuma bamwe mu basirikare bato batabona imishahara yabo.
Akomeza avuga ko usibye iyo mpamvu yo gufatwa nabi , hiyongeraho mu gisirikare cya FARDC hakomeje kurangwamo ivangura rikabije ,aho abasirikare bakomoka muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo bakorerwa ivangura rishingiye ku moko n’uturere ndetse ngo bakaba badafatwa kimwe n’abandi.
Ubu ngo benshi batangiye kumva no gusobanukirwa impamvu y’intambara M23 yatangije ku butegetsi bwa DRC akaba ariyo mpamvu bakomeje kuyisunga ku bwinshi.
Maj Willy yasabye n’abandi Banyekongo kuza ku bwinshi bakiyunga kuri M23 ,kugirango barwanye Ubutegetsi bw’abo yise ibisambo bamunzwe na ruswa no gusahura umutungo w’igihugu bishyirira mu mifuko yabo bagamije kwiberaho mu buzima bwiza kandi buhenze aho kubaka igihugu cyabo , kandi nyamara abaturage b’Abanyekongo babayeho mu bukene bukabije.
Kuri M23 ngo ibi bikwiye guhinduka kandi nta yindi nzira byanyuramo atari uko Abanyekongo bahagurukira rimwe bagashyigikira M23 igamije kuzana impinduka muri DRC.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Muvuge ko mugiye I Minembwe gutabara abaho kdi ko mutazakora kuri Goma na Bukavu. Ubwo iyo mijyi izaba izengurutswe.