Imirwano ikaze ihanganishije M23 na FARDC yaguyemo abasilikare benshi ba Leta,abaturage ibihumbi 10 barahunga.
Mu kiganiro Radio ijwi ry’Amerika yagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Kisoro Abel Bizimana yavuze ko amakuru bari kwakira avuga ko abarwanyi ba M23 barigusatira,umupaka wa Bunagana. Uyu Muyobozi wa Kisoro kandi yavuze ko impunzi zabaye nyinshi nk’amazi atemba ku buryo bamaze kwakira abarenga ibihumbi icumi,ibigo by’amashuri bikaba byuzuye.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri mu mujyi wa Bunagana ivuga ko ,uduce twose dukora ku kirunga cya Sabyinyo twose twigaruriwe n’abarwanyi ba M23,ingabo za Leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo zikaba zakijijwe n’amaguru zihunga imirwano,ibintu bikaba bikomeje kumera nabi.
Umwe mu bayobozi ba Sosiyete sivile mu gace ka Rutshuru utashatse ko amazina ye atangazwa kubw’umutekano we,yavuze ko abasirikare ba Leta barenga 60 baba baguye muri iyi mirwano harimo n’umwe ufite ipeti rya Colonel, Uyu muyobozi kandi avuga ko ubu yaba Leta cyangwa M23 nta n’umwe urikugenzura umujyi wa Bunagana “buri ruhande rwatinye kuwinjiramo”.Ubwo twandikaga iyi nkuru imirwano yari igikomeje.
Nta ruhande rwa FARDC cyangwa urwa M23 rwari rwemeza aya makuru cyangwa ngo ruyanyomoze,usibye itangazo ryasohowe n’Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru rishinja ingabo za RDF gutera inkunga Umutwe wa M23,ariko ayo makuru Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba yahise ayanyomoza.
Mwizerwa Ally
Kuki intege nke za FARDC zikakirwa ku nkunga ya RDF muri M23?
Congo yo ubwayo nikemure ibibazo byayo Kandi niba ifite igisirikare Koko nihashye M23
President Tshisekedi nakemure ikibazo cyabakongomani babone Ibyo amasezerano abateganyiriza