Abategetsi bavuga ko aya masezerano y’agahenge k’iminsi irindwi najya mu bikorwa, azatuma haboneka amasezerano y’amahoro.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mike Pompeo, yavuze ko aya masezerano nagenda neza impande zombi zizashyira umukono ku yandi mu mpera z’icyumweru gitaha, agamije kurangiza intambara imaze imyaka 18.
Amabwiriza yose akubiye muri uwo mugambi wo kugabanya intambara b’ubwicanyi muri Afghanistan ntarashyirwa ahagaragara.
Ariko bimaze kumvikana ko muri iyi minsi irindwi, yaba Abatalibani, yaba Afghanistani cyangwa ingabo mpuzamahanga zitazagaba igitero simusiga k’uwo bahanganye.
Niba icyo cyumweru kirangiye hari amahoro, Amerika n’Abatalibani bazashyira igikumwe ku masezerano y’amahoro ku wa gatandatu w’icyumweru gitaha, maze bashyireho indangabihe y’igihe ntarengwa ingabo mpuzamahanga zigomba kuzaba zaviriye muri Afghanistani, Abatalibani nabo bagatanga ibimenyetso bigaragaza ko batazongera gufasha imitwe y’iterabwoba nka Al Qaeda.
Ibyo bizatuma Abarwanyi b’Abatalibani batangira kugirana ibiganiro byihariye n’abanyapolitike bo muri Afghanistani kugira ngo bigire hamwe ejo hazaza h’igihugu cyabo.
Ariko ntabwo biramenyekana ko ayo masezerano yo kugabanya imvururu azakomeza kubahirizwa muri ibyo biganiro.
Hari n’impungenge z’uko ukutumvikana ku byavuye mu matora y’umukuru w’igihugu bizongera amakimbirane ari hagati yabo.
Ndacyayisenga Jerome