Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) giherutse guhakana kuvogera ikirere cya M23, kuri ubu kiravuga ko icyo kirere kivugwa ari icya Repubulika ya Demokarasi ya Congo kandi biteguye gukora ibishoboka byose n’ibice byigaruriwe bikagaruzwa ndetse intambara ikajyanwa aho yaturutse uhita wumva ko ari u Rwanda bashaka kuvuga wumvise ibivugwa na Gen. Maj. Sylvain Ekenge.
Ibi byavuzwe n’Umuvugizi w’ igisirikari cya Congo FARDC, Gen. Maj. Sylvain Ekenge, aganira n’umunyamakuru w’igisirikare, S/Lt Nzuzi Dexter, ubwo yamubazaga ku itangazo riherutse gusohorwa na M23 ko indege ya gisirikare ya FARDC yavogereye ikirere cyabo ikagera n’i Bunagana.
Mu gusubiza niba koko baravogereye ikirere cy’ahantu M23 igenzura, Gen. Maj. Ekenge yagize ati : « Mbere na mbere AFC-M23 ntabwo igenzura cyangwa ifite ububasha kuri iki kirere. Icyo ni kimwe. Icya kabiri, abo bikoraho ni abantu batazi Abanyarwanda, by’umwihariko igisirikare cy’u Rwanda. Ni Umujura uvugiriza induru umujura. Ni amayeri bamenyereye gukoresha. Nk’ikimenyetso, twe ntabwo twigeze turenga ku gahenge, ahubwo ni RDF iza gutera ibirindiro byacu kandi ni ibirindiro biherereye muri Grand Nord. Nk’ibirindiro bya Kikuvo.
Muri Masisi barashaka kugenzura Masisi yose kandi byose bigakorwa harengwa ku ihagarikwa ry’imirwano hanyuma bakagereka uko kurenga ku gahenge kuri FARDC. Ndetse mbisobanure neza, kajugujugu yaba yaravogereye icyo kirere bavuga ko ari iya FARDC, iyo kajugujugu ntabwo ari iya FARDC dukurikije amakuru nakiriye. Ni kajugujugu y’Igisirikare cya Uganda yashakaga kunyura hariya kugirango itahe barasa kuri iyo kajugujugu yari itashye muri Uganda. None ni gute wabigereka kuri FARDC kandi ari Abanyarwanda barenga buri gihe ku gahenge nk’uko kemejwe mu nama ya Luanda.»
Yakomeje agira ubutumwa ageza ku basirikare bagenzi be mu ntera zitandukanye kuva kuri ba ofisiye kugeza ku basirikare bo hasi aho yakomeje gushyira izina ry’u Rwanda imbere aho kuvuga M23 cyangwa AFC, bigenzura igice kinini muri Kivu y’Amajyaruguru.
Yagize ati : « Twebwe abasirikare b’ingabo z’igihugu, twebwe ba ofisiye b’igisirikare cy’igihugu, twebwe ba sous officier ….n’abasirikare bato, u Rwanda n’Igisirikare cyarwo bazi abo baribo, ntibazahinduka. Uyu munsi tubayeho mu gihe gikomeye…kuko ari igihe cyaranzwe n’ubushotoranyi igihugu cyacu cyashyizweho n’u Rwanda. Sinshidikanya na gato ku bushake bwacu no kwiyemeza kurangiza iki kibazo kuko dufite ubushobozi, uburyo, uburyo ntitunabuvuge kuko burahari, ni cyo gihe rero kuri twe kurema umwuka wo gukunda igihugu no kukirengera. »
Yongeyeho ko Congo ari wo murage barazwe n’abakurambere, ari yo mpamvu yabo yo kubaho, abaturage ba Congo bakaba babitezeho, nk’abashinzwe kurinda igihugu, kubona babohoza ibice byose byigaruwe na M23.
Ati : « Nibyo twatakaje ahantu. Twatakaje urugamba ariko intsinzi ni iyacu. Intsinzi ya nyuma ni twe…kandi sinshidikanya ku kwiyemeza kw’ingabo za Congo zishyigikiwe n’abaturage bose ba Congo kugirango iyi mbogamizi ikurweho. Ni ikibazo cy’ubuzima n’urupfu…kubw’ibyo tugomba gukora ibishoboka byose kugirango ahantu higaruriwe hose hagarurwe kandi tujyane intambara aho yaturutse. »
Uyu musirikare yakomeje ashimangira ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo « izakomeza kubaho n’ubuso bwayo bwose bungana na 2 345 409 km2 cyangwa igasibangana ku ikarita ya Afurika tugahinduka abacakara b’Abanyarwanda. » Yongeyeho ko uko azi Abanyekongo aya mahitamo ya kabiri atazigera abaho.
Yashimangiye ko ibikenewe byose bakeneye nk’igisirikare byamaze kwegeranywa mu rwego rwo kwitegura icyaba cyose, asaba ingabo kuzarwana zishikamye kugeza ku gitonyanga cya nyuma cy’amaraso, yongera gushimangira ko bazajyana intambara aho yaturutse (ubwo ni mu Rwanda yakomeje gushinja), kandi bakongera kugira RDC igihugu gikomeye cyubashywe.
Mu itangazo ryayo ryo ku Cyumweru gishize, M23 yagize iti : “indege y’ubutasi bwa Kinshasa yavogereye ikirere cyacu muri iki gitondo cyo ku Cyumweru, itariki ya 25 Kanama 2024”, ishimangira ko ibyabaye ari ukurenga ku gahenge ndetse n’ubushotoranyi.
Asubiza ibi birego, Umuvugizi wa FARDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume-Ndjike mu itangazo yasohoye yavuze ko hashize amasaha 48 hari ikibazo cy’ikirere, ati: “nta ndege ya FARDC cyangwa abafatanyabikorwa bayo yigeze igera mu kirere cya Kivu y’Amajyaruguru”
Rwandatribune.com