Amashyaka 9 arangajwe imbere na DALFA Umurinzi ya Victoire Ingabire Umuhoza, avuga ko yandikiye Umuryango w’Ubibumbye asaba ibiganiro na Guverinoma y’u Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi ryaAmerika dukesha iyi nkuru, Madame Victoire Ingabire Umuhoza, Perezida w’Ishyaka DALFA- Umurizi ritaremerwa mu Rwanda, yavuze ko bandikiye Umuryango w’Abibumbye (ONU) bawusaba ko wakotsa igitutu Leta y’u Rwanda kugira ngo yemere ibiganiro n’abo batavuga rumwe na yo.
Victoire Ingabire avuga ko iyi baruwa yashyizweho umukono n’amashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ndetse n’amashyirahamwe yigenga adaharanira inyungu.
Ingabire yakomeje avuga ko u Rwanda ari rwo pfundo ry’umutekano muri Afurika y’ibiyaga bigari ariko ngo ntibumva ukuntu Umuryango w’Abibumbye utarukangurira gutegura ibiganiro by’amahoro n’abo batavuga rumwe.
Yagize ati ”Ibihugu byinshi bya hano muri Afurika y’Iburasirazuba byakanguriwe na ONU kuganira n’abatavuga rumwe ariko u Rwanda bararwirengangije barufata nk’Igihugu gifite umutekano, ni muri urwo rwego twandikiye ONU kugira ngo tuyikebure, yotse igitutu Leta y’u Rwanda natwe tuganire nayo.”
Ishyaka Development And Liberty For All (DALFA)- Umurinzi ryashinzwe na Ingabire Victoire Umuhoza nyuma yo kuva muri FDU- INKINGI yabareye Umuyobozi igihe kinini.
Abasesenguzi mu by’amategeko bavuga ko bigoye cyane uyu mutegarugori kuba yashinga Ishyaka mu Rwanda kuko afite imiziro yo kuba yarafunzwe igihe kirenze amezi 6, kandi mu mategeko yashyizweho n’urwego RGB avuga kugiran go ishyaka ryandikwe kimwe mu by’ingenzi ari uko bamwe mu bayobozi b’ikubitiro bagomba kuba batarahawe igihano cy’igifungo kirenze amezi 6.
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM