K’umunsi w’ejo, Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyasinyanye amasezerano n’umuryango wa SADC, yo kurandura burundu umutwe w’inyeshyamba wa M23 k’Ubutaka bwa Congo.
Ibi byatangajwe na Perezidansi ya DRC, ibinyujije k’urubuga rwa x, aho yemeje ko Ingabo za SADC zigiye koherezwa mu rwego rwo gufasha igisirikare cya Congo kurwanya no kurandura burundu umutwe w’inyeshyamba wa M23 ndetse n’indi mitwe ikomeje gutambamira amahoro n’umutekano muri Congo.
Icyakora kugeza ubu itariki ingabo za SADC zizohererezwa muri Congo ntiratangazwa, gusa Kinshasa ivuga ko ari mu minsi iri imbere.
Byitezwe ko izi ngabo zizasimbura iz’Umuryango wa Afurika y’Iburengerazuba (EAC) zimaze umwaka urenga muri Congo, ariko zigashinjwa ko nazo ntacyo zamaze.
Mu minsi ishize nibwo umutwe w’inyeshyamba wa M23 wubuye imirwano ikomeye hagati yayo na FARDC muri Teritwari ya Masisi na Nyiragongo, birangira M23 yigaruriye uduce dutandukanye turimo umujyi wa Bunagana , ibice bya za Gurupoma za Kibumba, Buhumbaa,umujyi wa Kitshanga, Kilorirwe na Kishishe.
Umuhango wo gushyira umukono kuri ayo masezerano wayabonye n’Umukururu w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi .
Adeline Uwineza
Rwandatribune. Com