Imirwano hagati ya M23 na FARDC ifatanyije n’imitwe nka FDLR, Nyatura ,Mai Mai n’abacanshuro b’Ababazungu ,ishobora gufata indi ntera mu minsi iri imbere muri Kivu y’Amajyaruguru , bitewe no kutumvikana ku birebana n’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ya Luanda na Nairobi.
Umutwe wa M23, uvuga ko watangiye kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi aho umaze iminsiuri kuva mu duce wigaruriye nk’uko ubisabwa ,nyamara ngo impande bahanganye zirimo FARDC n’indi mitwe yitwaje intwaro bakorana, nti bashaka kugira icyo bakora kirebana no gushyira mu bikorwa iyo myanzuro nk’uko M23 iri kubigenza.
Kuri ubu, M23 irashinja FARDC n’imitwe yitwaje intwaro bakorana irimo FDLR nyatura na Mai Mai gusubira mu duce iheruka kurekura, kandi imyanzuro ya Luanda na Nairobi iteganya ko ingabo za EAC arizo zigomba kugenzura utwo duce.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com ,Maj willy Ngoma umvugizi wa M23 mubya gisirikare yavuze ko FARDC n’imitwe yitwaje intwaro nikomeza kuguma muri utwo duce, biraza gutuma M23 yongera kutwisubiza ikoresheje ingufu zayo.
K’urundi ruhande , ejo kuwa 14 Werurwe 20 mu gace ka Kilorirwe muri teritwari ya Masisi, habaye inama yahuje ubuyobozi bw’ingabo za EAC bukuriwe na Gen Nyagah ukomoka muri Kenya,M23 ,FARDC n’abari bahagarariye ingabo z’Uburundi ,bagamije kwiga kuri icyo kibazo no kureba uko FARDC yava ku izima ikareka gukomeza gushyiraho amananiza.
Ni inama yateranye nyuma yaho FARDC yari irimo kotsa igitutu ingabo za EAC, ivugako abasirikare bayo bagomba kujyana nazo mu duce M23 yarekuye, byatumye ingabo z’Uburundi ziba zihagaritse kujya muri utwo duce zotinya ko zafabwaho ibitero, biza kurangira FADRC n’abafatanyabikorwa bayo bongera kudusubiramo.
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri teritwari ya Masisi, avuga ko iyo nama yarangiye FARDC yanze kuva ku izima .kuko yakomeje gutsimbarara ivugako nayo igomba kujya mu bagenzura uduce M23 yavuyemo.
Ibi ariko M23 ntibikozwa, aho igaragaza ko itakwemea kuva mu duce yigaruriye kugirango abo yatwirukanyemo badubiremo kandi yaradufashe yiyushye icyuya ahubwo ko bizatuma yongera gutegura ibitero byo kutwisubiza.
Abakurikiranira hafi amakimbirane ari hagati ya M23 n’ubutegetsi bwa Kinshasa, bavuga ko mu gihe butegetsi bwa Kinshasa bwakomeza kunaniza ingabo za EAC kujya mu bugenzuzi bw’uduce M23 yarekuye ahubwo tukaba turi kongera kwigarurirwa na FARDC n’imitwe yitwaje intwaro bakorana, biraza gutuma M23 itangiza ibindi bitero bikomeye byo kwisubiza utwo duce iheruka kuvamo.
Aya makuru, akomeza avuga ko M23 ishobora no guhita ikomeza imirwano ikigarurira ibindi bice byinsi muri kivu y’Amajyaruguru kugeza ubwo Guverinoma ya DRC izemera ibiganiro .
Binyuze ku muvugizi wungirije mubya politiki Canisius Munyarugero,M23 iheruka gutangaza ko itazakomeza kubahiriza iyi myanzuro yonyine, ahubwo ko igihe kizagera nayo ikabivamo maze igakomeza imirwano, ngo kuko guverinoma ya DRC aribyo ishyize imbere.
Guverinoma ya DRC nayo, iheruka gutangaza ko itewe impungenge z’uko M23 iri kuzana abandi barwanyi benshi muri teritwari ya Rutshuru na Masisi ibifashijwemo n’u Rwanda na Uganda ariko yongeraho ko FARDC yiteguye guhangana n’uyu mutwe kujyeza utsinzwe ukava k’ubutaka bwa DRC.